Ubuyobozi bwa APR FC bwagize icyo buvuga ku byayivuzweho mu minsi ishize

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyize ahagaragara amakuru yerekeye iyo kipe kugira ngo abanyamuryango, abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babone amakuru y’imvaho no gukuraho urujijo ruterwa na bamwe mu banyamakuru (birengagiza gukora kinyamwuga kubera impamvu zabo bwite) kenshi bagatambutsa inkuru zigamije kuyigaragaza uko itari, nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa APR FC ibivuga.

APR FC
APR FC

Iyo nkuru iragira iti “Nta na rimwe APR FC yakinnye imikino ya gicuti n’andi makipe itabisabye ababishinzwe kandi ikabiherwa uburenganzira ngo ikine. Inzandiko zose twanditse kandi zikakirwa n’ababishinzwe ziri muri iyi nkuru, nta kuntu rero abari bashinzwe gutanga uburenganzira bahitamo kuvuga ko mu mikino 11 harimo 3 twakinnye tutabisabye kandi inzandiko zibisaba barazihawe bakanazakira. Niba atari ibindi byihishe inyuma, APR FC ibona urujijo ari aho ruhera.”

Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino itatu ya gicuti
Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino itatu ya gicuti
Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti ku makipe yapimishijwe COVID-19
Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti ku makipe yapimishijwe COVID-19

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko inkuru zatambukijwe nabi ko ngo na APR FC yaba itarubahirije ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 si byo kuko ibimenyetso bihari abifuza ukuri bakubona batarushye. Kuva mu ntangiriro yo kwitegura CAF Champions League kugera tariki ya 16 Ukuboza 2020, abakinnyi n’abakozi ba APR FC ngo bagiye bapimishwa kenshi byongeye ubwo buyobozi bupimisha n’amwe mu makipe yakinnye na APR FC mu mikino ya gicuti.

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’iyi kipe ikomeza igira iti “Tariki ya 14 Ugushyingo twapimishije Etincelles FC umunsi umwe mbere y’uko duhura mu mukino wabaye ku wa Mbere tariki ya 15 ukaza gusubikwa kubera ikibazo cy’imvura nyinshi ugakinwa tariki ya 16 Ugushyingo, APR FC yatahukanyemo intsinzi y’igitego 1-0. Tariki ya 18 Ugushyingo APR FC yapimishije Bugesera FC bahuye mu mukino wa gicuti tariki ya 19 kuri Stade ya Kigali, uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinze ku bitego 3-0. Yakurikijeho gupimisha Musanze FC, tariki ya 22 Ugushyingo umukino amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali.”

Mu rwego rw’igenzura ryakozwe na FERWAFA hasurwa amakipe ngo hagenzurwe uko akomeje kwirinda icyorezo cya COVID-19, ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo saa yine za mu gitondo Komiseri ushinzwe komisiyo y’ubuzima mu ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Dr Hakizimana Moussa yasuye ikipe ya APR FC mu mwiherero i Shyorongi mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa bikubiye mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yahawe amakipe kugira ngo abe yatangira imyitozo. Dr Moussa nyuma y’urwo ruzinduko rw’akazi, yatangaje ko asanze ikipe y’Ingabo z’Igihugu yujuje ibisabwa ijana ku ijana ndetse asaba n’andi makipe kureba uko APR FC yabigenje ipimisha abakozi bayo bose kandi kenshi kugira ngo bazatangire shampiyona bose bameze neza nta n’umwe urwaye.

Mbere y’uko ikipe ya APR FC isoza imikino ya gicuti yitegura imikino ya CAF Champions League, ubuyobozi bwa APR FC bwari bumaze gupimisha abakozi n’abakinnyi bayo inshuro esheshatu. Mu gihe yari gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League na Gor Mahia, abakozi n’abakinnyi babanje kongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya karindwi basanga bose ari bazima ari na byo byabahesheje uburenganzira bwo gukina uyu umukino. Mbere y’uko APR FC ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, abakozi n’abakinnyi babanje gupimwa ku nshuro ya munani, bageze muri Kenya bongera gupimwa COVID-19 ku nshuro ya cyenda.

Ibaruwa yasabaga uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti na Sunrise FC ndetse na Etincelles FC
Ibaruwa yasabaga uburenganzira bwo gukina imikino ya gicuti na Sunrise FC ndetse na Etincelles FC
Ababishinzwe barabimenyeshwaga
Ababishinzwe barabimenyeshwaga

Ubwo APR FC yagarukaga mu Rwanda ije gutangira imikino ya shampiyona ya 2020-21, yongeye gupimisha abakozi n’abakinnyi bayo ku nshuro ya cumi nk’uko amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA yahaye amakipe yabiteganyaga. Icyo gihe na bwo ngo byagaragaye ko ari bazima binabahesha uburenganzira bwo gukina umukino wabo wa mbere wa shampiyona yatsinzemo Kiyovu Sport.

Ubutumwa bwa APR FC busoza bugira buti “Tuributsa ibyo benshi bazi APR FC ni Ikipe y’ Ingabo z’Igihugu, iteka itozwa kubaha no kumvira. Bityo abirengagiza gukora kinyamwuga bifuza kuyivuga uko itari ngira ngo ibimenyetso n’ amateka birabanyomoza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apel ntako itatugize twaranezerewepe yadufashijegukuramo goromahia

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka