U Rwanda rwemerewe kuzakirira Ethiopia kuri Stade Huye

Mu gushakisha itike ya CHAN 2023, u Rwanda rwamaze kwemerwa na CAF ko umukino wo kwishyura uzaruhuza na Ethiopia uzabera kuri Stade Huye.

Mu gihe habura iminsi micye ngo imikino y’ijonjora rya kabiri hashakishwa itike yo gukina CHAN 2023 aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Ethiopia muri Nzeri 2022, byemejwe ko uyu mukino uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Stade Huye yamaze guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga
Stade Huye yamaze guhabwa uburenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Jules Karanga yavuze ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaze kubemerera ko umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Yagize ati ”Tumaze icyumweru duhawe uruhushya n’uburenganzira bwo kuyikiniraho umukino w’ikipe y’igihugu uteganyijwe mu kwezi gutaha na Ethiopia mu majonjora y’irushanwa rya CHAN.”

Ikibuga cyaravuguruwe
Ikibuga cyaravuguruwe

Kugeza ubu Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi iri kuvugururwa ntabwo yari yatangira kwakira imikino kuko abakoze ibyo bikorwa batari bayimurika nyuma yo kuyivugurura byanatumye umukino w’igikombe cyiruta ibindi u Rwanda “Super Cup” uzahuza AS Kigali na APR FC wari uteganyijwe kuhabera wimurirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino ibanza yo gushaka itike y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ariko gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 2023, iteganyijwe hagati ya tariki 26 na 28 Kanama aho u Rwanda ruzabanza gusura Ethiopia mu gihe imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 2-4 Nzeri 2022 Amavubi yakira Ethiopia i Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka