U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri by’Isi by’amarerero ya PSG

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, irerero ry’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) mu Rwanda ryegukanye Igikombe cy’Isi cy’amarerero y’iyi kipe, cyaberaga mu Bufaransa, rihigitse irya Brazil mu batarengeje imyaka 11 na 13.

Ubwo abatarengeje imyaka 11 bari bamaze kwegukana Igikombe cy'Isi cyabo cya mbere
Ubwo abatarengeje imyaka 11 bari bamaze kwegukana Igikombe cy’Isi cyabo cya mbere

Ibi iri rerero risanzwe ribarizwa mu Karere ka Huye, ryabigezeho nyuma y’uko mu mukino wabanje mu batarengeje imyaka 11, iminota y’umukino isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, maze hakitabazwa penaliti. Abana b’u Rwanda kuri penaliti bitwaye neza maze batsinda Brazil 3-2, bakora amateka mu gihe mu mwaka wa 2022 bari batahanye umwanya wa kane n’ubundi muri iri rushanwa.

Nyuma y’umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 11, hakurikiyeho umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, n’ubundi irerero rya PSG mu Rwanda ryakinnye n’iryo muri Brazil. Kimwe no mu batarengeje imyaka 11, bakuru babo batarengeje 13 nabo ku mukino wa nyuma banganyije na Brazil igitego 1-1, aribo babanje gufura amazamu bakishyurwa nyuma.

Abatarengeje imyaka 13 nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Isi
Abatarengeje imyaka 13 nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi

Nk’uko byagenze mu mukino wa mbere, aha naho hitabajwe penaliti maze irerero rya PSG mu Rwanda ryegukana igikombe ritsinze irya Brazil n’ubundi kuri penalti 4-3. Ni inshuro ya kabiri muri iki cyiciro ryegukanye igikombe kuko mu 2022 ubwo bitabiraga bwa mbere, nabwo bagitwaye.

Iki gikombe cy’Isi gitegurwa n’ikipe ya Paris Saint Germain, cyabaga ku nshuro ya karindwi cyatanyiye tariki 2 Kamena 2023, imikino ikaba yaberaga kuri stade ya Parc des Princes iyi kipe isanzwe ikiniraho imikino yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka