U Rwanda rwazamutseho imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwazamutseho imyanya 10 aho ubu rwageze ku mwanya wa 127 ku isi.

Hashingiwe ku mikino amakipe ibihugu aba yakinnye harimo imikino y’amarushanwa ndetse n’imikino ya gicuti mpuzamahanga yemewe na FIFA, buri kwezi FIFA ikora urutonde rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana.

U Rwanda rwageze ku mwanya wa 127
U Rwanda rwageze ku mwanya wa 127

Ku rutonde rwagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iraza ku mwanya wa 127, aho yazamutseho imyanya 10 ugereranyije n’umwanya wa 137 u Rwanda rwari ruriho ubwo uru rutonde ruheruka gusohoka.

Bimwe mu byatumye u Rwanda ruzamuka, harimo imikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruheruka gutsinda Centrafurika ibitego 2-0 ndetse na 5-0, bikaba byarahise bizamura amanota.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

1. U Bubiligi
2. Brazil
3. U Bufaransa
4. U Bwongereza
5. U Butaliyani
6. Argentina
7. Espagne
8. Portugal
9. Mexique
10. Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika n’umwanya biriho ku isi

21. Senegal
28. Tunisia
30. Algeria
32. Maroc
34. Nigeria
46. Egypt
52. Ghana
54. Cameroon
57. Côte d’Ivoire
60. Mali

Ibindi bihugu byo mu karere

65. Congo DR
84. Uganda
104. Kenya
121. Sudan
127. Rwanda
135. Tanzania
137. Ethiopia
140. Burundi
182. Djibouti

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka