U Rwanda rwatomboye Senegal mu gushaka itike ya CAN 2023

Muri tombola y’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19/04/2022, muri Studios za Super Sports mu gihugu cya Afurika y’Epfo habereye tombola y’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2023.

Mbere ya tombola hari harabanje kugabanya amakipe y’ibihugu mu dukangara (Pots) hagendewe ku buryo amakipe ahagaze ku rutonde rwa FIFA, aho u Rwanda rwisanze mu gakangara ka kane (Pot 4).

Muri tombola yabaye, u Rwanda rwaje kwisanga mu itsinda rya nyuma, ni nyuma y’aho ari rwo baje gutumbora bwa nyuma muri ako gakangara. Nyuma y’aho tombola yakomeje u Rwanda rwisanga mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe, Benin ndetse na Mozambique.

Uko amatsinda yose ahagaze

Itsinda A : Nigeria, Sierra Leone, Guinée-Bissau, Sao Tome et Principe / Ile Maurice
Itsinda B : Burkina Faso, Cap Vert, Togo, Eswatini
Itsinda C : Cameroun, Kenya, Namibie, Burundi
Itsinda D : Egypte, Guinée, Malawi, Ethiopie
Itsinda E : Ghana, Madagascar, Angola, Centrafrique.
Itsinda F : Algérie, Ouganda, Niger, Tanzanie
Itsinda G : Mali, Congo, Gambie, Soudan du Sud
Itsinda H : Côte d’Ivoire, Zambie, Comores, Lesotho
Itsinda I : RD Congo, Gabon, Mauritanie, Soudan
Itsinda J : Tunisie, Guinée équatoriale, Libye, Botswana
Itsinda K : Maroc, Afrique du Sud, Zimbabwe, Liberia
Itsinda L : Sénégal, Bénin, Mozambique, Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka