U Rwanda rwatewe mpaga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yatewe mpaga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 yari yanganyijemo na Benin.

Ikipe y'u Rwanda (Amavubi) yatewe mpaga
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yatewe mpaga

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekanye icyemezo cy’akanama k’imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) kivuga ko Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino wayahuje na Benin ku wa 29 Werurwe 2023.

Iki cyemezo cy’akanama k’imyitwarire cyivuga ko u Rwanda rwatewe mpaga (ibitego 3-0) kandi kikaba cyitajuririrwa kuko nta bujurire ubwo ari bwo bwose bwemewe.

Uyu mukino wari uw’umunsi wa Gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 wabereye kuri Kigali Pele Stadium Amavubi yanganyije na Benin 1-1. Muhire Kevin yawukinnye atabyemerewe kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo yari yabonye mu mikino ibiri yari yabanje ataramwemereraga gukina uyu mukino.

Muhire Kevin yakinnye umukino wa Benin wabereye kuri Kigali Pelé Stadium atemerewe kuwukina kubera amakarita
Muhire Kevin yakinnye umukino wa Benin wabereye kuri Kigali Pelé Stadium atemerewe kuwukina kubera amakarita

Aya makarita arimo iyo yabonye mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda wahuje Amavubi na Senegal muri Kamena 2022 ndetse n’uw’umunsi wa gatatu w’amatsinda Benin yakiriyemo u Rwanda tariki 22 Werurwe 2023.

Nyuma yo guterwa mpaga, bivuze ko inota rimwe Amavubi yari yakuye kuri Benin mu mukino wabereye i Kigali rikuweho, Amavubi agasigarana amanota abiri ayashyira ku mwanya wa nyuma, ahubwo Benin igahabwa amanota atatu n’ibitego bitatu biyikura ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri yari ifite maze ikaba iya gatatu n’amanota ane.

Amavubi yatewe mpaga ahita ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo n'amanota abiri
Amavubi yatewe mpaga ahita ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo n’amanota abiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka