U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rwakira amarushanwa y’abakanyujijeho muri ruhago ku Isi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, rwasinyanye amasezerano n’Ikipe y’Umupira w’amaguru y’abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira amarushanwa 3 y’abakanyujijeho muri ruhago.

Clare Akamanzi hamwe na Fred Siewe Umuyobozi w'ikipe y'Isi y'Abakanyujijeho
Clare Akamanzi hamwe na Fred Siewe Umuyobozi w’ikipe y’Isi y’Abakanyujijeho

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yatangaje ko iyi mikino izatuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu harimo kwitabirwa kurusha ahandi ku Isi, mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Ati "Iyi ni shampiyona yitezweho gukurura ibihumbi by’abantu atari abafana baje kureba abakinnyi b’ibihangange gusa, ahubwo n’abandi b’abashoramari ndetse n’ibigo bije gushaka uko byabyaza siporo umusaruro. Ibi kandi bizanatuma havuka imirimo itandukanye ku Banyarwanda, ndetse binatume haboneka n’abandi bifuza kuzakinira imikino cyangwa gukorera ibirori bya siporo mu Rwanda."

Fred Siewe, Umuyobozi w’ikipe y’Isi y’Abakanyujijeho na we yatangaje ko u Rwanda ari ahantu heza ho kwakirira imikino nk’iyi, anakangurira abandi kuhasura.

Ati "Turifuza ko Isi iza mu Rwanda, itazanywe no kwishimira irushanwa gusa, ahubwo banaje kwisurira ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu cyiza, ndetse no kuhatangiza ibikorwa by’ishoramari ryabo."

U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rwakira amarushanwa y'abakanyujijeho muri ruhago ku Isi
U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rwakira amarushanwa y’abakanyujijeho muri ruhago ku Isi

Bitaganyijwe ko abakinnyi b’ibihangange 150 bakanyujijeho baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aribo bazitabira iki gikombe. Irushanwa rya mbere riteganyijwe kuba umwaka utaha wa 2024 rikazabera kuri Stade Amahoro.

Muri iyi mikino ijambo Visit Rwanda (Sura u Rwanda) rizaba rigaragara muri Stade, ku myenda y’abakinnyi ndetse no ku matike y’abinjira muri stade.

Fred Siewe avuga ko aya marushanwa kandi azabanzirizwa n’imyiyereko izabera mu bice bitandukanye by’Isi, izanatangirwamo ubutumwa bushishikariza abantu gusura u Rwanda ndetse no kurushoramo imari.

Dore Amakipe azitabira iri rushanwa:

1. Ikipe y’Abakanyujijeho yo muri Amerika y’Amajyaruguru, izaba iyobowe na Kapiteni Charmaine Hooper wo muri Canada.

2. Ikipe yo mu gice cya Amerika y’Amajyepfo izaba iyobowe na Kapiteni wayo, Maicon Douglas wakanyujijeho muri Brazil.

3. Ikipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwo Hagati, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Wael Gomaa ukomoka mu Misiri.

4. Igice cyo muri Afurika yo Hagati ndetse n’iyo mu Burengerazuba bwayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Patrick Mboma wo muri Cameroon.

5. Ikipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyepfo yayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Jimmy Gatete, wakanyujijeho mu Rwanda.

6. Ikipe yo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Burayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Robert Pires wo mu Bufaransa.

7. Ikipe yo mu Burasirazuba ndetse n’Amajyepfo y’u Burayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Gaizka Mendieta wo muri Espagne.

8. Ikipe yo ku mugabane wa Asia, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Tzuneyasu Miyamoto wo mu Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka