U Rwanda rwasabye kwakira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17

U Rwanda rwamaze gushyikiriza FIFA icyifuzo cyo guhatanira kwakira igikombe cy’isi mu mupira cy’abatarengeje imyaka 17 mu mu mwaka wa 2019, aho ubu rutegereje igisubizo ku busabe rwatanze.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko u Rwanda rwamaze gutanga icyifuzo cyo kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2019, mu gihe iryo rushanwa ritarabona uzaryakira,u Rwanda rwahise rutanga icyifuzo ku ikubitiro mu bihugu byifuza kuzaryakira.

Amavubi atarengeje imyaka 17 aheruka kwitabira igikombe cy'isi mu mwaka wa 2011 muri Mexique
Amavubi atarengeje imyaka 17 aheruka kwitabira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2011 muri Mexique

Mu Kwezi kwa Kamena 2017,nibwo FIFA yashyizeho itangazo ryasabaga ibihugu byifuza kwakira igikombe cy’si cy’abatarengeje imyaka 17 ko byakuzuza urupapuro rubisaba, igikorwa cyari giteganijwe tariki ya 7 Nyakanga ari nabwo u Rwanda rwahise rwandika ko rubyifuza .

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,Nzamwita Vincent De Gaulle aganira na Kigali today yemeje ko aya makuru ari ukuri.

"Twarasabye nk’abandi , ni formulaire , twujuje igipapuro cy’ibihugu byifuza kuzakira icyo gikombe cy’isi, ikizakurikiraho ni uguhatanira n’abandi kwakira iri rushanwa twerekana ibyo twujuje nitumara kumenya ibyo basaba"

"Ubu ntabwo nakubwira ngo bifite amahirwe aya n’aya, twateye intambwe ya mbere dutegereje icyiciro kindi cyo gutangira kubihatanira nitumara gutanga ubusabe bwuzuye,ubu navuga ko bikiri ku rwego nk’urwo kwiyandikisha mu kizamini, nyuma tukaba dutegereje ikizamini ”

Umuyobozi wa Ferwafa yakomeje avuga ko igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyo kidasaba ibintu byinshi cyane kuko FIFA yemera ko gikinirwa no ku bibuga by’ubwatsi bw’ubukorano (Artificial turf) kandi ko abona urwego rw’ibikorwa-remezo bahagaze neza icyo basabwa gusa ari ukuvugurura za sitade zsanzwe bakazishyira ku rwego rwo kwakira igikombe cy’isi , ku bigendanye n’ama hotel no kwakira abantu avuga ko nta kibazo gihari ndetse bafite n’icyizere ko u Rwanda rufite isura nziza mu bijyanye n’amarushanwa bakiriye yagenze neza.

Yadutangarije ko umubano w’u Rwanda na FIFA uhagaze neza nyuma y’uko umuyobozi wa FIFA aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe akagirira uruzinduko i Zurich ku cyicaro cya FIFA aho yanabaye umuyobozi w’igihugu wa mbere usuye iyo nzu ndangamurage ya FIFA.

Ku bijyanye no gutegura abakinnyi bashobora gukina igikombe cy’isi cya 2019 mu gihe cyaba kibereye ku butaka bw’u Rwanda, FERWAFA ivuga ko iteganya kuzashyiraho uburyo bwihariye bwo gutegura iyo kipe izatangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2018, aho bazatangirira ku bana bakiri bato bari hagati y’imyaka 13 na 15.

Igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 u Rwanda rwasabye kwakira muri 2019 gisanzwe cyitabirwa n’ibihugu 24 biturutse ku migabane 6 igize isi, uzatsindira kwakira icyo gikombe azatangazwa muri Mutarama 2018, u Rwanda nirwemererwa kwakira icyo gikombe ruzaba rugize amahirwe yo kongera gukinira icyo gikombe ku nshuro ya kabiri, nyuma ya 2011 muri Mexique ubwo rwaviragamo mu matsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka