U Rwanda rutsinzwe na Kenya mu mukino ufungura Cecafa-Amafoto

Mu mukino ufungura amarushanwa ya CECAFA ari kubera muri Kenya, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Bokungu Stadium mu gace ka Kakamega

Ku I Saa munani zo muri Kenya, ari zo Saa Saba zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, nib wo ku ku kibuga cya Bokhungu (Bukhungu Stadium) giherereye mu gace ka Kakamega, niho habereye umukino ufungura irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati “Cecafa”, umukino wahuje u Rwanda na Uganda.

Bakame mu minota ya mbere yahuye n'akazi gakomeye
Bakame mu minota ya mbere yahuye n’akazi gakomeye

Umukino ugitangira, izamu ry’u Rwanda ryasatirwaga cyane, ndetse n’umunyezamu Bakame abasha gukuramo imipira itatu yari ikomeye mu minota icumi ya mbere.

Mbere y'umukino
Mbere y’umukino
Raila Odinga wambaye ingofero ni we waje gutangiza umukino
Raila Odinga wambaye ingofero ni we waje gutangiza umukino
Abafana b'u Rwanda n'ubwo batsinzwe ntibigeze bicara
Abafana b’u Rwanda n’ubwo batsinzwe ntibigeze bicara

Abakinnyi babanjemo:

Kenya:Patrick Matasi, Wesley Onguso, Jockins Atudo, Denis Sikhayi, Musa Mohammed, Duncan Otieno, Patillah Omoto, Whyvone Isuza, Samwel Onyango, Masud Juma, George Odhiambo

Ikipe ya Kenya yabanje mu kibuga
Ikipe ya Kenya yabanje mu kibuga

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin, Manishimwe Djabel

Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga

Ikipe ya Kenya yatangiye inasatira cyane u Rwanda, yaje kubona igitego cya mbere kuri Penaliti gitsinzwe na Masudi Juma, ni nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Kayumba Soter mu rubuga rw’amahina n’ubwo bitavuzweho rumwe.

Umusifuzi yasifuye ko Kayumba Soter yahiritse umukinnyi wa Kenya mu rubuga rw'amahina, ahita atanga Penaliti
Umusifuzi yasifuye ko Kayumba Soter yahiritse umukinnyi wa Kenya mu rubuga rw’amahina, ahita atanga Penaliti
Kayumba Soter yahise ahabwa ikarita y'umuhondo, yaje no kumuviramo umutuku mu gice cya kabiri
Kayumba Soter yahise ahabwa ikarita y’umuhondo, yaje no kumuviramo umutuku mu gice cya kabiri
Bakame ubwo yari agiye guterwa penaliti
Bakame ubwo yari agiye guterwa penaliti
Umupira ntiyamenye aho unyuze
Umupira ntiyamenye aho unyuze
Bishimira igitego cya mbere
Bishimira igitego cya mbere

Nyuma y’iminota mike, ikipe ya Kenya yaje gutsinda igitego cya kabiri, ku ishoti rikomeye ryatewe na Duncan Otieno inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Bakame ntiyabasha gukuramo umupira, igice cya mbere kinarangira ari ibitego 2-0 bya Kenya.

Duncan Otieno watsinze igitego cya kabiri cya Kenya
Duncan Otieno watsinze igitego cya kabiri cya Kenya

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Antoine Hey yakoze impinduka, aho yakuyemo Djabel Manishimwe hakinjiramo Hakizimana Muhadjili, Biramahire Abeddy nawe asimburwa na Nshuti Innocent, gusa n’ubwo Amavubi yagerageje gusatira, ariko umukino waje kurangira bikiri ibitego 2 bya Kenya.

U Rwanda rurakina umukino wa kabiri wo muri iri tsinda aho ruzaba rukina na Zanzibar kuri Stade ya Machakos, naho Kenya yo ikine na Libya.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Bakame mu minota ya mbere yahuye n'akazi gakomeye
Bakame mu minota ya mbere yahuye n’akazi gakomeye
Duncan Otieno watsinze igitego cya kabiri cya Kenya
Duncan Otieno watsinze igitego cya kabiri cya Kenya
Kayumba Soter yahise ahabwa ikarita y'umuhondo, yaje no kumuviramo umutuku mu gice cya kabiri
Kayumba Soter yahise ahabwa ikarita y’umuhondo, yaje no kumuviramo umutuku mu gice cya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Amavubi arakina ariko ntakenge bashiramwo bakina biyumvira kugera kuri final kandi nicyakabiri bataragishikira

jacques ruhara yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Nuguhamagara Abanyarwanda Bakina Hanze

Hakizimana Damascene yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

sinumvishe c ngo bakinisha umutima babonye ba jack tuyisenge harura na michel ntacyo babafasha nibapeze

serge yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka