U Rwanda rutomboye Seychelles mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Muri Tombola imaze kubera i Caïro mu Misiri, u Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora ry’ibanze ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Ni Tombola yahuje ibihugu 28 biri mu myanya y’inyuma muri Afurika ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, aho u Rwanda rugomba kuzakina na Seychelles.

Amakipe 14 azarokoka iri jonjora ry’ibanze, azahuzwa n’andi 26 ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA, ashyirwe mu matsinda 10.

Amakipe ya mbere 10 muri buri tsinda, hazarebwa atanu ya mbere ku rutonde rwa FIFA, ahure n’atanu akurikiraho ku rutonde rwa FIFA, maze atanu azatsinda iyo mikino ahagararire Afurika mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Uko amakipe yatomboranye muri rusange

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka