U Rwanda rurakira Inama y’Inteko rusange ya CAF kuri uyu wa Gatandatu

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Inama y’Inteko rusange yayo izabera i Kigali mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ari na bwo bwa mbere iyo nama ikomeye ibereye mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet rwa CAF, banditse ko iyo nama izayoborwa na Perezida wa CAF Dr Patrice Motseppe. Ibizigirwa muri iyo nama ndetse na gahunda y’Inama bizamenyekana mbere y’Inteko rusange

Inama y’Inteko rusange ya CAF iheruka yabaye ku itariki 30 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyo nama izabera mu Mujyi wa Kigali
Iyo nama izabera mu Mujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka