Ni irushanwa biteganyijwe ko rizakinwa hagati y’itariki 24 na 26 Kanama 2023 mu gihugu cy’u Bwongereza, ari naho uyu mukino watangiriye. Iri rushanwa rikinwa mu byiciro bitandukanye by’imyaka, ikipe y’u Rwanda izaryitabira ikazaseruka mu cy’abafite imyaka 50 kuzamura, aho iri mu itsinda rya mbere ririmo u Bwongereza buzakira irushanwa, Czech Republic, Misiri, Espangne, Saudi Arabia, Wales na Australia.
Umutoza akaba n’umukinnyi icyarimwe uzitabira iki gikombe cy’Isi, Igan Uwimana, yavuze ko imyiteguro yabo yagenze neza.
Yagize ati “Twababwira ko turi kwitegura neza, ibintu byose byarakozwe.Turagenda muri iki cyumweru.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irahaguruka muri iki cyumweru izagenda igizwe n’abakinnyi 12, ndetse n’abandi bantu barindwi bazayiherekeza bose hamwe bakaba 19.
Ishyirahamwe ry’uyu mupira w’amaguru ukinwa bagenda bisanzwe mu Rwanda, ryashinzwe mu mwaka wa 2018 aho ubu riyobowe na Ramba Afrique, nka Perezida aho avuga ko bafite intego yo kuba bagiye gukora ibishoboka byose bakamenyekanisha uyu mukino hirya no hino mu gihugu.
Muri uyu mupira w’amaguru kubera imyaka y’abawukina, ntabwo byemewe gukoranaho by’imbaraga nk’uko bisanzwe muri ruhago ndetse no gusunikana. Muri uyu mukino kandi naho hatangwa amakarita, aho hakoreshwa ikarita y’ubururu gusa ukaba wamara igihe runaka hanze ukagaruka mu kibuga.
Ikibuga gikoreshwa muri uyu mukino kiba kingana na metero 40 kuri 40 kijyamo abakinnyi 12, aho buri kipe iba igizwe n’abakinnyi batandatu, baginzwe n’umunyezamu n’abakinnyi batanu imbere. Muri uyu mukino kandi umupira ntabwo urenga umutwe.
Uyu mukino ku rwego rw’Isi watangirijwe mu Bwongereza mu 2011, ariho ukomoka hagamijwe gukoresha siporo abakuze no kurema ubusabane hagati yabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|