U Rwanda rugiye gutangira imikoranire na Paris Saint-Germain

Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.

Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse n’u Rwanda.

Abakinnyi nka Neymar na Mbappe dushobora kuzababona mu Rwanda mu minsi iri imbere
Abakinnyi nka Neymar na Mbappe dushobora kuzababona mu Rwanda mu minsi iri imbere

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint-Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati "Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa."

Marc Armstrong, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abaterankunga ba Paris SG, yabwiye ikinyamakuru Le Figaro ati “Twasanze Afurika ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ikipe. Imikoranire n’u Rwanda iradufasha kwigaragaza cyane ku mugabane wa Afurika.”

Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint-Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint-Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Paris Saint-Germain ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangiye gukangurira abantu gusura u Rwanda

RDB na yo yamaze kwemeza ubu bufatanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane! Kuba ntatwe abanyarwanda twishimiye ubufatanye bw’u RWANDA na PARIS GERMAIN. Ubu natwe nkabanya rwanda dushobora kubona neymar na bape , ni byiza peeee!!! ni ndacyayisenga jean damascene i GATSIBO, KABARORE.

Ndacyayisenga j.damascene yanditse ku itariki ya: 4-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka