U Rwanda n’u Budage mu bufatanye bugamije iterambere rya ruhago

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo mu Budage DFB byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kunoza ubuyobozi, gushyigikira no guteza imbere umupira w’amaguru.

FERWAFA yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo Nzamwita Vincent, DFB nayo ihagarariwe na Perezida wayo Reinhard Grindel.
FERWAFA yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Nzamwita Vincent, DFB nayo ihagarariwe na Perezida wayo Reinhard Grindel.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, FERWAFA ivuga ko aya masezerano yasinyiwe i Johanesburg muri Afurika y’Epfo, azamara imyaka ibiri yibanda ku gufasha u Rwanda mu byo gutoza, gusifura n’imizamukire y’umukinnyi.

FERWAFA yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Nzamwita Vincent, DFB nayo ihagarariwe na Perezida wayo Reinhard Grindel. Bahuriye mu muhango wabangikanye n’inama y’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Nzamwita yavuze ko bishimiye ubwo bufatanye hamwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu budage DFB, kuko bizafasha u Rwanda kugeza umupira w’amaguru ku rwego rushimishije nk’uko biri mu ntego za FERWAFA.

FERWAFA iravuga ko ubu bufatanye buzibanda mu bikorwa birimo gutumira abatoza babiri bazatoranywa na FERWAFA bazajya kwitabira amasomo ngarukamwaka ya DFB y’Igifaransa n’Icyongereza ku batoza b’abanyamahanga.

Ayo masomo atangirwa mu bigo bitandukanye bya siporo, abayarangije bahabwa impamyabumenyi yitwa CAF B-license.

DFB kandi izohereza abarimu b’abatoza mu Rwanda kuza gutanga amasomo n’imyitozo ku batoza bazatoranywa na FERWAFA.

FERWAFA nayo izatumira impuguke za DFB mu Rwanda kuza kureba no kuyifasha mu bikorwa yatangiye byo guteza imbere impano yo gukina umupira w’amaguru.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA na DFB ari ingirakamaro cyane mu rwego rwo gushyigikira no kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aya masezerano aje akurikira andi masezerano u Rwanda rwagiranye na Maroc, arebana n’ubufatanye mu by’ubuyobozi n’ubuvuzi, aho abakinnyi batanu bo mu Rwanda bajya muri Maroc buri mwaka kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu kubaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka