U Bwongereza: Imikino y’umupira w’amaguru yasubitswe

Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu, ubuyobozi bwa Premier League bwavuze ko nyuma yo kugirana inama muri iki gitondo n’amakipe agize iyi shampiyona, bafashe icyemezo cyo gusubika iyi mikino ndetse n’uwari kuzahuza ikipe ya Nottingham Forest na Leeds United, mu gihe andi makuru ku yindi mikino azatangazwa nyuma.

Ntabwo ari mu Bwongereza gusa kuko mu bihugu bitandukanye bigize Ubwami bw’u Bwongereza, nabo imikino yari iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru yasubitswe, bitari mu mupira w’amaguru gusa no mu yindi mikino itandukanye.

Umwe mu mikino yari itegerejwe muri izi mpera z’icyumweru, harimo umukino wa Manchester City yagombaga kwakira Tottenham Hotspur kuri uyu wa gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabakunda amakururu mutugezaho ni meza mumbwire ku mutoza wa chelsea mushya

Cedrick yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Turabakunda amakururu mutugezaho ni meza mumbwire ku mutoza wa chelsea mushya

Cedrick yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka