U Bwongereza: abakinnyi bazajya bahanwa bazira gucira mu kibuga

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) yasabwe kubuza abakinnyi n’anadi barimo abatoza gucira mu kibuga, ufashwe akazajya ahanishwa kwerekwa ikarita y’umuhondo.

Umukinnyi Trent Alexander-Arnold wa Liverpool ubutaha nk'ibi yazabihanirwa
Umukinnyi Trent Alexander-Arnold wa Liverpool ubutaha nk’ibi yazabihanirwa

Ni kenshi bikunze kugaragara aho usanga abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi bashinzwe amakipe (managers) bakunda gucira mu gihe umukino urimo kuba, ariko ubu, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rikaba ryagiriye inama ubuyobozi bwa Shampiyona y’u Bwongereza guca ibyo bintu.

Ngo ni mu rwego rwo kurinda abakinnyi Coronavirus, uzarenga kuri ayo mabwiriza akazerekwa ikarita y’umuhondo. Uweretswe iyo karita aba afite ibyago byo gusohorwa mu mukino mu gihe yaramuka yeretswe indi ya kabiri.

Biteganyijwe ko imikino ya Premier League izatangira ku itariki 08 Kamena 2020, ibiganiro rero bikaba bizakomeza muri iki cyumweru, bigamije kureba uko imikino yazaba, hanubahirizwa gahunda zo kurinda ubuzima bw’abakinnyi.

Biteganyijwe ko imikino izajya iba hanubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Guverinoma no kureba niba gahunda yo kuguma mu rugo ndetse no kwirinda kwegerana igumaho.

Amakipe nka Arsenal, Tottenham, West Ham na Brighton yemereye abakinnyi bayo kugaruka mu kibuga gukora imyitozo muri iki cyumweru.

Gusa nubwo bitegura gutangira imikino, Michel D’Hooghe, Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yumva ikintu cyo gucira, usanga gihuriweho n’abakinnyi b’umupira hirya no hino ku isi cyacika kuko gishyira ubuzima bw’abakinnyi mu byago bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Aganira n’ikinyamakuru The Telegraph, Michel D’Hooghe yagize ati, “Gucira mu kibuga ni ikintu usanga gihuriweho n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, kandi ntabwo ari isuku, abakinnyi bazafatwa bacira bagombye guhanishwa guhabwa ikarita y’umuhondo.”

Ati “Gucira bishobora gukwirakwiza Coronavirus mu kibuga, ni yo mpamvu numvaga nitwongera gutangira umupira w’amaguru, twagombye kubirwanya uko bishoboka kose. Ikibazo ni ukumenya niba bizashoboka .Wenda batanga ikarita y’umuhondo, kuko nta suku irimo, kandi ni inzira yo gukwirakwiza virusi.

Yongeyeho ati “Iyo ni imwe mu mpamvu zituma tugomba kwitwararika cyane mu gihe imikino izaba yongeye gutangira. Simvuze ko bitashoboka rwose, ahubwo hari ubwo ngera aho ngashidikanya niba bizashoboka.”

Ibindi bitekerezwaho mu rwego rwo kugira ngo barinde abakinnyi kandi n’imikino igende neza, harimo kuzajya basimbuza kenshi kugira ngo birinde abakinnyi kunanirwa cyane, abakinnyi kandi haratekerezwa uko bazajya bakina bambaye udupfukamunwa.

Umupira bakina uzajya uhanaguzwa imiti yica virusi inshuro nyinshi mu gihe barimo kuwukina.

Ikindi kandi abakinnyi bazasabwa kujya bitoza batandukanye kugira ngo bubahirize amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyaba byashobokaga ngo n’absnyarwanda baciragura mu mihanda, mu isoko, muri gare bahanwags!!

Uzi nkiyo imvura iguye nyabugogo gare ikanuka nkiyo bamennyemo amagi kubera amacandwe ayuzuyeno??!!!
Ni umwanda ndengakamere kandi ubona ari umuco abantu bacira ntacyo bitayeho!!

Byadutera indwara nyinshi nk’igituntu n’izindi..

Rwose nabyo bizarwanywe biradusebya bikabije!!!

Mutesi Jackie yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka