U Burusiya: Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Igikombe cy’isi

Perezida Paul Kagame yageze i Moscow mu Burusiya aho yabonanye na Perezida Vradimir Putin, mu gihe habura umunsi umwe ngo iki gihugu cyakire Igikombe cy’isi.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018.

Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino nk’uhagarariye umugabane wa Afurika, cyane cyane ko ari we muyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Igikombe cy’isi kizatangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena kirangire tariki 15 Nyakanga 2018, gihuje amakipe y’ibihugu 32 byo ku migabane yose y’isi.

Afurika ihagarariwe n’ibihugu bitanu ari byo Nigeria, Tunisia, Senegal, Misiri na Maroc.

Hagati aho Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada ni zo zatsindiye itike yo kuzakira Igikombe cy’isi cya 2026, mu gihe icya 2022 kizakirwa na Quatar.

Perezida Kagame yahuye na Perezida Putin
Perezida Kagame yahuye na Perezida Putin
U Rwanda n'u Burusiya busangiye umubano uhagaze neza
U Rwanda n’u Burusiya busangiye umubano uhagaze neza
Perezida Kagame ni we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Perezida Kagame ni we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Umusaza arasobanutse nakomeze adushakire inshuti tumurinyuma

Nkubito amani yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Presente Kagame wacu nafungule igikombe cyi si nintabwe ikomeye cya ne kubanyarwa nibintu biba bidushimishije cyanee atubwirire fifa ko natwe abanyarwanda dufite intego zokuzakira igikombe cyi si nkatwe nkabanyarwanda kbsa kagame wacu Allah akomeze amworohereze mubyarimo byose murakoze cyane imana ikomeze ibarinde

kamuhanda yassin yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

hahaha urikirigita ugaseka. ngo mufite intego yo kuzakira igikombe cy’isi. hahaha muzacyakira mu myaka miliyoni iri imbere. na CHAN byari ibibazo yatunaniye

Karuranga Anaclet yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Nibyiza kuba umukuru w’igihugu cyacu atujyerera aho abandi bari, ndibaza ko biba biri mu nyungu z’igihugu n’umugabane w’Afurika abereye umuyobozi muri iki gihe.
Ariko iyo muvuga kugura ibitwaro ngo bya rutura byo kurinda ikirere cyacu twe nk’abaturage twibaza niba igihugu cyacu cy’u Rwanda cyaba kikanga gusiribangwa n’indege z’intambara? Ese izo nyagwa z’indege zituma u Rwanda rushaka kwirundanyaho ibitwaro bya karahabutaka, izo ndege zizakomokahe kandi intambara u Rwanda rwaba rwikanga yaba itewe n’iki ko ntagihugu dufitanye amakimbirane ashingiye ku mipaka ko ariyo ateza intambara byihuse? Bityo kubwange ndumva kubwira Abanyarwanda inkuru yo kugura ibitwaro nk’ibyo bitwara akayabo k’amafaranga kandi igihugu kitari muntambara ejo ibyo bitwaro bikaba byashaje cyangwa bitagifite ububasha bwo kurinda igihugu bitewe nuko habonetse ibindi bishyashya bibirusha ubushobozi iyo nkuru ndumva ari incamugongo kuyibwira abantu bikeneye bahangayikishijwe no kwigobotora ubukene, akaba ariyo mpamvu mukwiye gusobanura indi mpamvu umukuru w’igihugu ari mu Burusia kuko iyo mpamvu muvuga ubu ndibaza ko mushobora kuba mwibeshye kuko ibyo ntabwo byaba birimo inyungu ifatika kubanyarwanda, bityo ni mutare amakuru neza mumenye impamvu ya nyayo y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cyacu cy’u Rwanda mu gihugu cy’Uburusiya.
Murakoze

Ntagungira Rashidi yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Umukuru wacu arimo kugenda isi yose.Akomotse muli Canada.Ikintu kimujyanye muli Russia kirakomeye.Ubwo Minister wa Foreign Affairs aherutse kuza mu Rwanda,ibinyamakuru byanditse ko Rwanda igiye kugurayo intwaro zihanura indege.Ubu Russia ni iya mbere mu gukora intwaro zikomeye ku isi.Intwaro ikomeye kurusha izindi zose ku isi,yakozwe n’Abarusiya.Yitwa SATAN 2 Missile yasenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Mu isi hose,ibihugu 9 bifite atomic bombs 16 000 zasenya isi mu kanya gato twese tugashira.
Intambara ya 3 y’isi,nta kabuza bazakoresha atomic bombs,uretse ko imana itakemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izatwika abantu barwana,hamwe n’intwaro zabo ku munsi wa nyuma nuko Bible ibivuga ahantu henshi.

Sibomana yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Izo theories rwose Sibomana zihorere kuko intambara ya mbere y’isi yabaye imana ihari , iya kabiri iraba, rero ni iya gatatu yaba.

Papy yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ndasubiza Papy.Mu ntambara y’isi ya mbere n’iya kabiri,nta Intercontinental Nuclear Missiles zabagaho.Bombe bateye Hiroshima,yarifite 15 Kilotonnes.SATAN 2 Missile,ifite 40 Megatones.Ngaho gereranya wumve.Tekereza bateye Missiles SATAN 2 zigera kuli 500.N’iki cyasigara ku isi?Yaba umuyonga.Ibintu byose bihumeka bigashira ku isi,kuko haba icyo bita Nuclear Winter.Ntabwo imana yabyemera.Kereka niba utemera ubuhanuzi bwa Bible,ivuga ko imana izatwika biriya bitwaro,ikanica n’abantu bose barwana,hamwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Soma Yeremiya 25:33;Zaburi 46:9.

Didier yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka