U Bufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

U Bufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya kabiri butsinze Croatia, nyuma y’imyaka 20 bwegukanye icya mbere.

U Bufaransa bwegukanye igikombe cy'isi bwihanangirije Croatia
U Bufaransa bwegukanye igikombe cy’isi bwihanangirije Croatia

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Luzhiniki i Moscow u Bufaransa bwahabwaga amahirwe ba benshi butsinze Croatia 4-2.

U Bufaransa nibwo bwabonye igitego cya mbere Ku munota wa cumi n’umunani cyitsinzwe na Mario Manduzkic.

Croatia yari yubakiye umukino hagati yakomeje gusatira nyuma y’iminota cumi Demagoj Vida aha umupira Ivan Persic yishyurira Croatia Ku munota wa makumyabiri n’Umunani.

Nyuma y’iminota cumi Croatia yakoze ikosa ubufaransa buhabwa penalite yinjijwe neza na Antoine Griezmann.

U Bufaransa bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe n'umukinnyi wa Croatia Mandzukic
U Bufaransa bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe n’umukinnyi wa Croatia Mandzukic

Tumwe mu dushya twaranze uyu mukino nuko ibitego byose bitatu byatsinzwe mu gice cya mbere cy’uyu mukino byagiye byinjira nyuma y’iminota cumi.

Bavuye ku ruhuka Ku munota wa 59 ku burangare bwa ba myugariro ba Croatia Paul Pogba yatsindiye ubufaransa igitego cya gatatu. Ni nako byongeye kugenda Ku igitego cya kane cy’ubufaransa cyatsinzwe na Kylian Mbappe Lottin.

U Bufaransa nubwo bwasaga nkaho bwizeye intsinzi umuzamu wabwo Hugo Lorris yakoze ikosa agiye gutanga umupira awutanga mu birenge bya Manduzkic watsindiye ikipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 69.

Mbape na we yitwaye neza anabona igitego
Mbape na we yitwaye neza anabona igitego

Umukino warangiye ubufaransa butsinze ibitego 4-2 bwegukana igikombe.

U Bufaransa bukinnye imikino ya nyuma Ku nshuro ya gatatu nyuma y’imyaka 20 butwaye igikombe cy’isi cya mbere bwegukanye igikombe cya kabiri.

Didier Deschamps utoza u Bufaransa abaye umuntu wa gatatu ku isi ubashije kwegukana igikombe cy’isi nk’umutoza n’umukinnyi nyuma y’UmunyaBrazil Mario Zagallo n’Umudage Franz Bekenbauer.

U Bufaransa nyuma yo kwegukana iki gikombe cya kabiri mu mateka bwanganyije umubare w’ibikombe na Uruguay na Argentine bunegukana miliyoni 38 z’amadolari y’Abanyamerika.

Umuzamu w'u Bufaransa Hugo Loris yaje gutsindwa igitego cyiza
Umuzamu w’u Bufaransa Hugo Loris yaje gutsindwa igitego cyiza
Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yakoze 'fairplay' na Perezida wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarović
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakoze ’fairplay’ na Perezida wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarović
Umukino watangiye utegerejwe n'isi yose
Umukino watangiye utegerejwe n’isi yose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka