U Bubiligi butsinze u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu y’u Buligi itwaye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego bibiri ku busa, mu mukino wo guhatanira uyu mwanya waberaga Saint Petersburg.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bubiligi bishimira intsinzi
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi bishimira intsinzi

Igitego cya Thomas Meunier ku munota wa kane n’icya Eden Hazard ku munota wa 82, ni byo bihesheje itsinzi ikipe y’u Bubiligi yegukanye umwanya wa gatatu bwa mbere mu mateka yabwo mu gikombe cy’isi.

Undi mwanya wa hafi u Bubiligi bwari bwaragezeho ni umwanya wa kane bwegukanye mu 1986, mu gikombe mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.

U Bubiligi bwakiniraga uyu mwanya wa gatatu nyuma yo gusezererwa n’u Bufaransa muri kimwe cya kabiri, aho UBwongereza bwari bwasezerewe na Croatia.

Igikombe cy;isi kirasozwa kuri iki cyumweru hakinwa umukino wa nyuma uzahuza u Bufaransa na Croatia, kuri sitade ya Luzhniki mu Mujyi wa Moscow Saa Kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda.

Eden Hazard ashyiramo igitego cya kabiri
Eden Hazard ashyiramo igitego cya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka