Twiteguye guhangana-Umutoza w’Amavubi mbere yo guhura na Benin

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko n’ubwo umukino bafitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium ukomeye ariko bazakora ibishoboka byose.

Ibi umutoza w’Amavubi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino w’umunsi wa kane w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho yavuze ko babizi ko umukino ukomeye ariko nanone ari ingirakamaro kuri bo.

Yagize ati ”Ntekereza ko ikipe yiteguye, tuzi uburyo uyu mukino ari ingirakamaro kuri twe. Turabizi ko uzaba ukomeye kandi ukomeye cyane ariko ndishimira akazi k’abakinnyi ntekereza ko twiteguye guhangana ku rwego rwo hejuru.”

Umutoza w'Amavubi avuga ko yishimira akazi abakinnyi be bari gukora kandi ko biteguye guhatana bagatsinda Benin kuri uyu wa Gatatu
Umutoza w’Amavubi avuga ko yishimira akazi abakinnyi be bari gukora kandi ko biteguye guhatana bagatsinda Benin kuri uyu wa Gatatu

Carlos Ferrer akomeza avuga ko n’ubwo mu mukino wabereye muri Benin batakaje amanota abiri ariko byatewe no kubona ikarita itukura kuko iyo bitaba ibyo bari kwegukana intsinzi kandi ko n’ubwo bibaho ariko bazirinda gutsindwa mu minota ya nyuma nk’uko byagenze batsindwa ku munota wa 82.

Ati ”Icyo gihe twatakaje amanota abiri ariko iyo uriya mukino tutabura umukinnyi twari gutsinda, icyo niteze ni ukudatsindwa igitego mu minota ya nyuma ariko n’umupira w’amaguru buri kintu cyose cyaba.”

Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira
Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira

Mu gihe Amavubi yatsinda umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda yahita afata umwanya wa kabiri mu itsinda kuko ikipe ya Mozambique iwuriho n’amanota ane(4), kuri uyu wa Mbere yatsinzwe umukino wa kane iwutsindiwe na Senegal mu rugo igitego 1-0, bityo Amavubi akaba yahita agira amanota atanu byayongerera amahirwe yo kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira
Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka