Twishimiye ko twaruhutse kugonganira na Kiyovu ku Mumena-Karekezi Olivier

Karekezi Olivier aratangaza ko ikibuga Skol yubatse bazajya bakoreraho imyitozo kizabafasha kwitwara neza no kugendera kuri gahunda ihamye.

Karekezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeli 2017 ubwo Skol yatahaga ikibuga yubatse mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge ari naho Rayon Sports izajya ikorera imyitozo.

Minisitiri Uwacu Julienne afungura ku mugaragaro iki kibuga
Minisitiri Uwacu Julienne afungura ku mugaragaro iki kibuga

Karekezi yavuze ko ari ibyo kwishimira aho ngo abona bizazamura umusaruro w’ikipe ndetse no kunoza gahunda z’imyitozo dore ko ngo icyo bakoreragaho basangiye na Kiyovu hari igihe bagonganaga gahunda ntizigende neza.

Yagize ati “Iki ni ikibuga cyiza cyane kizadufasha kwitwara neza tugize amahirwe kuko icyo twakoreragaho ku Mumena, hari igihe amasaha yagonganaga na Kiyovu tugategereza, bikatugora ariko niba tubonye iki twigengaho bizadufasha cyane, ni ibyo kwishimira kuko ikibuga nk’iki gisanga abakinnyi dufite bafite ubunararibonye bizadufasha cyane”

Amazamu y'ikibuga ajyanye n'igihe
Amazamu y’ikibuga ajyanye n’igihe
Ni ikibuga cyiza gifite ubwatsi bw'ubukorano
Ni ikibuga cyiza gifite ubwatsi bw’ubukorano
Gifite amarobine akivomerera kugirango ubwatsi buhore butoshye
Gifite amarobine akivomerera kugirango ubwatsi buhore butoshye

Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru, yashimiye Skol ikomeje kwitangira siporo y’ U Rwanda aho ikomeje kuyishyigikira akaba yasabye abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagifata neza kugira ngo kizarambe.

Ati ”Skol ikomeje kutwereka ko ishyigikiye siporo y’ u Rwanda, turayishimira cyane ariko nibutse mwebwe baturage, abayobozi kuzafata neza uyu mutungo wa Skol ariko na none ni uwacu nk’ u Rwanda kuko iki kibuga ntikizimuka kizafasha Rayon n’andi makipe harimo n’Amavubi”

Gitikinyoni ituranye n'uruganda n'abakozi b'uruganda bakinnye umukino wa gicuti
Gitikinyoni ituranye n’uruganda n’abakozi b’uruganda bakinnye umukino wa gicuti

Ivan Wulffaert uhagarariye Skol yavuze ko iki kibuga cyubatswe mu rwego rwo guteza imbere siporo y’u Rwanda muri rusange, by’umwihariko umupira w’amaguru, akaba avuga ko uretse umukino w’amagare, umupira w’amaguru batera inkunga bazakomeza gutera inkunga siporo muri rusange.

Skol ngo yiteguye gukomeza gutera inkunga Siporo y' U Rwanda
Skol ngo yiteguye gukomeza gutera inkunga Siporo y’ U Rwanda
Gitikinyoni ituranye n'uruganda n'abakozi b'uruganda bakinnye umukino wa gicuti
Gitikinyoni ituranye n’uruganda n’abakozi b’uruganda bakinnye umukino wa gicuti

Iki kibuga Rayon Sports izajya ikoreraho imyitozo kugeza ku mpera z’amasezerano bafitanye na Skol muri 2020 ngo gishobora no gukorerwaho n’andi makipe ariko habayeho ibiganiro n’uruganda rwa Skol.

Ni ikibuga cyujuje ibipimo mpuzamahanga
Ni ikibuga cyujuje ibipimo mpuzamahanga
Abafana barimo n'abakiri bato bari baje kureba
Abafana barimo n’abakiri bato bari baje kureba

Iki kibuga gifite metero 67 z’ubugari na metero 110 z’uburebure kiri ku rwego rwa FIFA aho gikozwe n’ubwatsi bw’ubuterano kikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’U Rwanda miliyoni 100 hakaba hateganywa no kubakwa urwamabriro ndetse n’aho abafana babarirwa mu bihumbi bibiri bazajya bicara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka