Twese inyuma y’Amavubi - Haruna Niyonzima yatanze ubutumwa mbere y’umukino

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima utarahamagawe mu bakinnyi barahatana na Benin kuri uyu wa Gatatu ariko yayifurije amahirwe masa asaba Abanyarwanda kuyishyigikira.

Ibi Haruna Niyonzima uri gukina muri Libya yabinyujije mu butumwa yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga aho yavuze ko yifurije Amavubi intsinzi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange abasaba gushyigikira ikipe.

Ati ”Mbivanye ku mutima ejo ndifuriza ikipe y’igihugu Amavubi ,ikipe y’Abanyarwanda kuzagira umukino mwiza.Ndabizi neza ko ari umukino utoroshye buri wese yifuza gutsinda yaba u Rwanda cyangwa Benin ariko njyewe amahirwe nyahaye ikipe y’igihugu yanjye mbifuriza ko bagira umukino mwiza.”

Haruna Niyonzima yifurije intsinzi Amavubi anasaba Abanyarwanda kuyashyigikira
Haruna Niyonzima yifurije intsinzi Amavubi anasaba Abanyarwanda kuyashyigikira

Haruna Niyonzima yakomeje asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe yabo kuko yizeye ko abakinnyi babishoboye.

Ati ”Ndasaba n’Abanyarwanda ko twaba hafi y’ikipe yacu ko tukayishyigikira kandi nizeye ko abasore babishoboye ko Uwiteka ejo azadufasha tukarara twishimye amahirwe masa ku Banyarwanda amahirwe masa ku Mavubi twese inyuma y’Amavubi.”

Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium agafata umwanya wa kabiri mu itsinda ryayo dore ko ubu afite amanota abiri mu gihe Mozambique ifite amanota ane yaraye itsinzwe na Senegal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza! Ndumufana wamavubi ark ubu ndaye nishimye kubera itsinzi tubonye!!!!!!!! Arkx uwo mutoza aba arekarama iki? Gusa icyo nabwira abafana bamavubi mutuze mushyire umutima hamwe tuzakomeza urugendo knd tuzatahana itsinzi!!!!! Murakoze

Prince scaitour yanditse ku itariki ya: 29-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka