Twaraye tubyina mu byondo ivumbi riratumuka - Abafana ba Mukura VS

Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Mukura Victory Sports, baravuga ko ikipe yabo yihesheje agaciro na bo ikakabahesha nk’abafana.

Abafana ba Mukura itarahabwaga amahirwe bishimiye igikombe cy'Agaciro begukanye (Ifoto: Agaciro Fund)
Abafana ba Mukura itarahabwaga amahirwe bishimiye igikombe cy’Agaciro begukanye (Ifoto: Agaciro Fund)

Ibi barabivuga kuko iyi kipe ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 yatsinze iya Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe, ikanayitwara igikombe cy’amarushanwa yateguwe n’Ikigega Agaciro.

Abajijwe uburyo yiyumva nyuma y’intsinzi y’ikipe akunda, Théodate Siboyintore, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yagize ati “Twatwaye igikombe cy’Agaciro, twihesheje agaciro.”

Uwitwa Roséline uvuga ko yavutse afana iyi kipe we yagize ati “Byonyine kuba iki gikombe ari icy’Agaciro, na Mukura biyihesheje agaciro, natwe abafana biduhesheje agaciro.”

Ibyishimo by’abafana kandi byabaye byinshi kubera ko aya marushanwa atangira hari abasuzuguraga ikipe yabo. Uwitwa Césarie ati “Batangiye badusuzugura ngo turi ikipe iciriritse, ni twe tugiye mu irushanwa duciriritse. Ubwo rero, kuba ari igikombe cy’Agaciro twisubije agaciro nk’abafana ba Mukura.”

Uwitwa Kayiranga na we ufana Mukura cyane yagize ati “Nka APR yari yavuze ngo amakipe bagiye guhurira kuri kiriya gikombe azihangana kuko nta gikombe kizongera kuyiva mu nzara.”

“Ikintu cyanshimishije cyane, ni ukuba amagambo nk’ayo ngayo yaratambutse, umukino ukabera kuri sitade bose babireba, tukabatsinda ku manywa y’ihangu, nta mpaka zabayeho nta kuvuga ngo umusifuzi yabereye, akagutsinda akurusha umupira mu by’ukuri.”

Roséline yongeyeho ati “Ni ubwa kabiri nyuma ya Jenoside Mukura itsinda Gasenyi (Rayon Sports). Ubwa mbere batwiraseho ngo ni kuri penariti none tubatsinze hagati. Tubatwaye igikombe twishimye, twemye.”

Abafana ba Mukura kandi bavuga ko gutwara iki gikombe bibahaye imbaraga zo kwitegura kuzatwara n’igikombe cya shampiyona.

Umufana wa Mukura bakunze kwita Zambiya ati “Nkurikije ukuntu abanyamakuru ku maradiyo bavugaga ko ikipe yacu idakomeye, idashoboye, hanyuma igakina kuriya, biradushimishije ku buryo biduhaye kuzinjira muri shampiyona dufite ingufu.”

Césarie na we ati “Biriya Mukura yagaragaje ni umusogongero. Hari ibyo turi gutegura bya karundura. Guhigika APR hanyuma Rayons Sport! Icyo mutumva ni iki?”

Mukura yakiranywe ibyishimo nyuma y’insinzi

Ubwo Mukura yamaraga gutsindira igikombe, yageze i Huye mu masaa saba z’ijoro. Hari abafana bari bakiyitegereje. Bazengurutse mu mujyi i Huye, bacinya akadiho hanyuma bajya kuruhuka.

Umufana umwe ati “Twabyinnye ivumbi riratumuka kandi twabyinaga mu cyondo.”

Ibirori byo gutaha iki gikombe ariko ngo ntibyarangiriye hariya, kuko ku wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019 mbere ya saa cyenda n’igice, igikombe kizerekwa abafana ku mugaragaro nk’uko bivugwa na Siboyintore.

Ati “Abakinnyi baraye bageze ino bananiwe. Turateganya ko kuwa gatatu nimugoroba, igikombe tuzacyereka abakunzi bacu. Tuzanyura mu mujyi tugifite, hanyuma tucyerekane no kuri sitade mbere y’uko abakinnyi batangira imyitozo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko kuba ikipe ya Mukura y’Abanyehuye yatwaye iki gikombe, ku batuye i Huye ari umwanya wo kwibuka kiriya kigega bagakomeza kugitangamo imisanzu, nk’uko n’ubundi babikora mu nzego zinyuranye.

Avuga ko n’urubyiruko rwo muri kaminuza rwaratangiye kujya rugitangamo amafaranga, bikaba bikwiye kubera urugero n’urundi rubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka