Twamenye ibibazo biri muri Rayon Sports turayifatirana tuyitsinde – Abafana ba Musanze FC

Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.

Abafana ba Musanze FC bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports
Abafana ba Musanze FC bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports

Ubundi ntibikunze kubaho ko Musanze FC ikura amanota kuri Rayon Sports, aho mu mikino itandukanye yahuje ayo makipe, Rayon Sports yakunze gutahana amanota atatu.

Mu kiganiro bamwe mu bafana ba Musanze FC bagiranye na Kigali Today ndetse na bamwe mu bakinnyi b’iyo kipe, intero ni imwe ni ugutsinda Rayon Sports dore ko bakomeje kumva amakuru avugwa muri Rayon Sports y’uko harimo urunturuntu.

Byakomeje kuvugwa muri Rayon Sports ko hari bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’inkingi za mwamba bahagaritswe barimo na kizigenza Youssef, aho byakomeje kuvugwa ko abo bakinnyi bahagaritswe bazize imyitwarire idahwitse mu gihe bitegura umukino ubahuza na Musanze FC.

Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba, umufana ukomeye wa Musanze FC yavuze ko ibibazo ari kumva muri Rayon bagomba kubyuririraho bakayitsinda byinshi.

Ati “Abakinnyi dufite hano baraduha icyizere kubera Morale mbabonana, Rayon Sports n’ibibazo byayo bitazapfa no gushira ni icyizere dufite cyo kuyitsinda. Rayon ifite ibibazo byinshi bijyanye n’imishahara y’abakinnyi, twamenye ko hari abakinnyi banze kwitabira imyitozo, ni na byo tugomba kuririraho tukayifatirana muri ibyo bibazo tukayitsinda”.

Musanze FC yakoze imyitozo mu rwego rwo kwitegura Rayon Sports
Musanze FC yakoze imyitozo mu rwego rwo kwitegura Rayon Sports

Arongera ati “Abakinnyi bacu barashoboye, ibyo bibazo bya Rayon Sports biradufasha na bitatu twayibitera, abakinnyi bacu bafite morale idasanzwe n’ubuyobozi bubitayeho, byanze bikunze turatsinda”.

Undi mufana uzwi ku izina rya Cangirangi ati “Ejo Rayon turayitera ibitego bibiri dutahane atatu yacu tunayijye imbere, ndabishingira kuri Morali y’abakinnyi bacu, yego duheruka gutsinda Rayon kera, ariko iyi Rayon ifite ibibazo byinshi kandi gutsinda Rayon ni ishema ku Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku Karere ka Musanze ni n’ishema ku bakinnyi, turayifatiranya n’ibyo bibazo”.

Habyarimana Eugene nka Kapiteni wungirije w’ikipe ya Musanze ati “Ubundi amakipe yose ntabwo tuyitegura kimwe, hari iyo twitegura nka finali, cyane cyane nka Rayon Sports ni ikipe nkuru, ikipe ifite icyo ivuze ku buzima bwacu, kuyitsinda ni ishema kuri twe, kuyitsinda bifite igisobanuro ku miryango yacu, ku Karere ka Musanze, ni yo mpamvu turi kwitegurana ingufu”.

Arongera ati “Rayon Sports ni ikipe ifite abafana benshi, ni yo kipe ikunzwe mu gihugu, iyo utsinze Rayon Sports ugaragara nk’umukinnyi mukuru kandi ukomeye, nta mvune dufite, abafana baradushyigikiye, nta bibazo by’imishahara nta bibazo by’imirire, byose ni amahoro, turahangana kugeza tuyitsinze”.

Intego yo gutsinda uwo mukino kandi yashimangiwe n’Umutoza wungirije wa Musanze FC, Nshimiyimana Maurice uzwi ku izina rya Maso, wavuze ko gukura amanota atatu kuri Rayon Sports bishoboka.

Ati “Intego dufite, ni uko tugiye gushaka amanota atatu kuko buri kipe yose ikinisha abakinnyi 11 kandi kuba hari ikibazo cya COVID-19 nta kintu kirekire kigihari ikipe irusha indi, wenda Rayon Sports icyabaga ari gikuru ni abafana yabaga ifite ku kibuga, ubu ntabahari twese tuzakina nk’abari hanze”.

Ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye ku izina, ariko numva ko mu kibuga byose bishoboka kuko ni abakinnyi 11 kuri 11, kuba ari n’ikipe nabayemo nzi ngo bitegura gutya, na byo ni akarusho”.

Kugeza ubu abakinnyi ba Musanze FC bose barahari, umwe wari wagize ikibazo cy’uburwayi bwa COVID-19, na we yagarutse mu myitozo.

Inkuru bijyanye:

Rayon Sports yasezereye abanya-Maroc Ayoub na Youssef

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka