Tuzatanga ibyo dufite byose ku mukino wa Cote d’Ivoire - Mashami

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami Vincent yahaye Abanyarwanda icyizere cyo kuzatsinda inzovu za Cote d’Ivoire.

Mashami Vincent, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi
Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi

Mashami yagize ati "Cote d’Ivoire ni ikipe nziza, turabizi ko yakoreye umwiherero mu Bufaransa, ifite abakinnyi bazwi bakurikirwa muri za shampiyona ariko natwe turi ikipe nziza.

N’ubwo twari tumaze igihe tudakina twiteguye gutanga ibyo dufite byose tugatsinda Cote d’Ivoire"

Umutoza yakomeje avuga ko uretse imyitozo barimo, ngo baranategura abakinnyi neza, cyane cyane mu mutwe.

Ati "Turimo gutegura neza abakinnyi mu mutwe,ntibazagira igihunga kubera kumva amakipe nka za Tottenham na ba Maxi Alain Gradel, nta gihunga dufite, igihunga kinshi kiri kuri Cote d’Ivoire."

Mashami yasabye abakinnyi be kumva ko atari Milan AC, Tottenham, Monaco, Lille n’andi makipe bazaba barimo gukina nayo, ahubwo ko ari ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire bagiye gukina.

Capiteni w’ikipe y’igihugu Haruna yasabye abakinnyi b’Amavubi kwigaragaza ku mukino nk’uwo ushobora kubafungurira imiryango yo gutera imbere.

Haruna wari mu ikipe iheruka gutsindwa na Cote d’Ivoire ibitego bitanu mu bihe byashize, yavuze ko nta bwoba afite kuko hari byinshi asanga byarahindutse ku Mavubi.

Ati "Hari byinshi byahindutse, icyo gihe twatozwaga na Selas Tettey. Ubu ni Mashami, abakinnyi na bo ku mpande zombi barahindutse nta mpamvu yo kugira ubwoba.

Meddie Kagere nawe ati "Nta wadukandagirira iwacu."

Meddie Kagere waherukaga gukinira Amavubi mu myaka ine ishize, yavuze ko ibibazo Abanyarwanda bafite yiteguye kubisubiriza mu kibuga.

Yongeyeho ko batakwemera ko ikipe ya Cote d’Ivoire ibakandagirira iwabo.

Umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019 hagati y’uRwanda na Cote d’Ivoire uteganijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

haribidashoboka nibi ntibishoboka byogutsinda ziriya nzovu

YF yanditse ku itariki ya: 9-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka