Tuzatanga ibishoboka - Kapiteni Haruna Niyonzima

Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura kitabaye kinini ariko bazakora ibishoboka.

Ibi Haruna Niyonzima yabitangaje nyuma yo gukorera imyitozo ya nyuma kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, avuga ko bazakora ibishoboka byose bakabona itike.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko igihe cyari gihagije ariko ntabwo ari urwitwazo, urebye umwuka ni mwiza twagerageje gukora kandi buri wese arimo gutanga ibishoboka, tuzakora ibishoboka kugira ngo tubone itike.”

Haruna Niyonzima akomeza avuga ko kubanza gukinira hanze ari amahirwe kandi buri wese azi agaciro k’uyu mukino.

Ati Ni ikipe tugomba kwitondera, gusa amahirwe navuga dufite tuzabanza hanze, umukino wa kabiri tuzawukinira hano, ni umukino tuganiraho kenshi kandi buri wese azi agaciro kawo.”

Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia igaragaramo abakinnyi bakinnye Igikombe cya Afurika cya 2021, cyabereye muri Cameroon mu 2022, imaze imikino itanu izamu ryayo ritinjizwamo igitego mu gihe mu mikino ibiri ya gicuti iheruka gukina na Uganda, yatsinzemo umukino umwe (1) igitego 1-0 banganya undi 0-0.

Umukino ubanza uteganyijwe kubera i Dar es Salaam muri Tanzania kuri stade Uwanja wa Benjamin Mkapa, ku isaha ya saa cyenda zo mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2022.

Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali mbere yo kwerekeza muri Tanzania
Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali mbere yo kwerekeza muri Tanzania
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bavandimwe bakinnyi b’Amavubi, bjrs, Hari ibihe byinshi mwagiye mwiha intego mukazigeraho, ariko intego ivugango TUZATANGA IBYO DUFITE kuri njye ni failure kuko uba uvuze ngo nintsinda nibyiza ariko ninatsindwa ntacyo nzaba ntakoze, ibyo rero ntabwo byastimula competitiveness, mwari mukwiye kubwira abanyarwanda muti TUZAHATANA NITUDATSINDA TUNGANYE DUSHAKIRE INTSINZI IWACU KUKO BIRASHOBOKA nibura haba hajemo kwiyemeza naho Ibyo mufite ntituzi niba aribyo dukeneye pe, amahirwe masa.

KAGAJU yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka