Tuyisenge Jacques yavuze ku makuru yo kwerekeza muri APR FC

Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques ubu ukina muri Primeiro do Agusto yo muri Angola, yavuze ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko ashobora kwerekeza muri APR FC.

Hashize iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC yaba yifuza gusinyisha undi rutahizamu mushya ukomeye wo gufatanya n’abandi isanganwe, aho mu minsi ishize havugwaga abakinnyi bo mu Rwanda barimo Iyabivuze Osee na Bizimana Yannick, ariko aba bombi ikipe ya APR FC ikaba yaranyomoje ayo makuru.

Muri iyi minsi haje kongera kuvugwa andi makuru ko iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka yaba yifuza gusinyisha ba rutahizamu bakina hanze barimo Meddie Kagre cyangwa Jacques Tuyisenge.

Mu kiganiro Radio Flash yagiranye na Tuyisenge Jacques ubu uri muri Angola, yatangaje ko ayo makuru ari ubwa mbere ayumvise kuko nta biganiro yigeze agirana n’iyo kipe.

Yagize ati “Muri Angola tumeze neza usibye iki kibazo cya COVID19 kibasiye isi yose bimwe mu bikorwa birimo na shampiyona bigahagarara, ubuzima bumeze neza, shampiyona bayiarangije nta kipe ihawe igikombe”

Ku bijyanye na APR FC ati “Sinzi aho babikuye, ni wowe mbyumviseho, nta biganiro biriho rwose”

Jacques Tuyisenge mu kiganiro aheruka kugirana na Kigali Today, yavugaga ko umwaka wa mbere muri Angola wamugoye aho yatsinze ibitego bitanu gusa, avuga ko umwaka utaha w’imikino yiteguye gukora cyane karenzaho.

Icyo gihe yagize ati “Ku ruhande rwanjye shampiyona ntiyagenze uko nabishakaga kuko nayinjiyemo ntinzemo gato, sinakorana n’abandi pre-season, batangira gukina nta byangombwa ndabona, urumva ko habayemo imbogamizi nyinshi, icyo nzi cyo ni uko bishobora kuzatandukana n’umwaka w’imikino utaha kuko nzatangirana n’abandi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwabwira amakuru yu mukinyi witwa vigita nyirenda wakiniye A P R FC

Byiringiro joseph yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Amakuru kuri etwati doreste bihagaze gute

DUSHIME yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka