Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongewe mu Mavubi yitegura Ethiopia (AMAFOTO)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Carlos Ferrer yongeye abakinnyi babiri mu myitozo y’ikipe y’igihugu itegura umukino wa Ethiopia

Ku Cyumweru tariki 21/08/2022 ni bwo hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi ari gutegura imikino ibiri azahuramo na Ethiopia, mu rwego rwo gushakisha itike ya CHAN izabera muri Algeria umwaka utaha.

Tuyisenge Arsène yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu "Amavubi"
Tuyisenge Arsène yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu "Amavubi"

Mu rutonde umutoza yari yahamagaye umukinnyi utarabashije kwitabira imyitozo ni Ndizeye Samuel wa Rayon Sports kubera ikibazo cy’ibyangombwa, aho yaje guhita asimburwa na myugariro Bishira Latif wa AS Kigali.

Undi mukinnyi wongewe mu Mavubi, ni umukinnyi Tuyisenge Arsène umaze imisni atangiye gukinira ikipe ya Rayon Sports aho yahise anigaragaza bigatuma umutoza w’Amavubi amuah amahirwe mu ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bahamagawe bose bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 24/08/2022 ku I Saa Sita na 55 z’amanywa, berekeza I Dar-Es-Salam ahazabera umukino ubanza ku wa Gatanu tariki 26/08/2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka