Turishyura umwenda uyu munsi - Perezida wa Mukura VS
Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Perezida wa Mukura VS Maniraguha Jean Damascène, yavuze ko uyu munsi barara bishyuye amafaraga bategetswe kwishyura uyu mutoza, ikipe igakomorerwa, ikandikisha abakinnyi.
Yagize ati «Kugeza ubu ikibazo cyararangiye kuko uyu munsi ndumva twishyura ayo mafaranga. Dutekereza ko nitumara kwishyura tukabona ubuvugizi bwa FERWAFA yatwemereye kudukorera, bakadufungurira tukinjiza abakinnyi twaguze, kuko kugura byo twari twaguze abakinnyi ikibazo twagize ni ukubandikisha.”
Mukura VS kugeza ubu ifite abakinnyi 14 bemerewe kujya ku rupapuro rw’abakinnyi, yafatiwe ibihano byo kutagura abakinnyi nyuma yo kutubahiriza amasezerano bari bafitanye n’umutoza Djilali Bahloul, wirukanywe mu kwezi k’Ukuboza 2020, ayitoje imikino itatu gusa ya shampiyona.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|