Turishyura umwenda uyu munsi - Perezida wa Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.

Mukura VS
Mukura VS

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Perezida wa Mukura VS Maniraguha Jean Damascène, yavuze ko uyu munsi barara bishyuye amafaraga bategetswe kwishyura uyu mutoza, ikipe igakomorerwa, ikandikisha abakinnyi.

Yagize ati «Kugeza ubu ikibazo cyararangiye kuko uyu munsi ndumva twishyura ayo mafaranga. Dutekereza ko nitumara kwishyura tukabona ubuvugizi bwa FERWAFA yatwemereye kudukorera, bakadufungurira tukinjiza abakinnyi twaguze, kuko kugura byo twari twaguze abakinnyi ikibazo twagize ni ukubandikisha.”

Mukura VS kugeza ubu ifite abakinnyi 14 bemerewe kujya ku rupapuro rw’abakinnyi, yafatiwe ibihano byo kutagura abakinnyi nyuma yo kutubahiriza amasezerano bari bafitanye n’umutoza Djilali Bahloul, wirukanywe mu kwezi k’Ukuboza 2020, ayitoje imikino itatu gusa ya shampiyona.

Umutoza Djilali Bahloul ugiye kwishyurwa miliyoni 47 FRW na Mukura VS
Umutoza Djilali Bahloul ugiye kwishyurwa miliyoni 47 FRW na Mukura VS
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka