Turashaka abasifuzi beza: Perezida wa Rayon Sports ku mukino uzayihuza na APR FC

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuzabaha abasifuzi beza ku mukino uzabahuza na APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022.

Rayon Sports irasaba kuzahabwa abasifuzi beza mu mukino uzayihuza na APR FC
Rayon Sports irasaba kuzahabwa abasifuzi beza mu mukino uzayihuza na APR FC

Ibi Uwayezu Jean Fidele yabisabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, wari witabiriye umuhango wo kumurika ku mugaragaro ikipe y’abagore ya Rayon Sports ndetse no gufungura ikibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove, cyari kimaze igihe kiri kuvugururwa.

Yagize ati "Ngize Imana Perezida wa FERWAFA ari hano, icyo namusaba adushakire abasifuzi beza ahandi batureke. Ibyo turabimusabye kuko nabakora amakosa ntabwo aribo baba babatumye, ni abantu ku giti cyabo ariko tuzi ko ari abanyamwuga, turashaka abasifuzi beza.”

Perezida wa Rayon Sports yasabye FERWAFA kuzabaha abasifuzi beza kuri uyu mukino, nyuma yuko umutoza wayo na we, Haringingo Francis, yaherukaga kwinubira imisifurire mu mukino uheruka kuyihuza na Etincelles FC, ndetse akanakomoza ku mukino uzayihuza na APR FC avuga ko n’ubundi yiteze ko imisifurire naho itazaba myiza, gusa ko we icyo azakora ari ugutegura abakinnyi mu mutwe.

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka itatu idatsinda APR FC kuko iheruka kuyitsinda tariki ya 20 Mata 2019, iyitsinda 1-0, kuva icyo gihe muri shampiyona amakipe yombi amaze guhura imikino ine (4), APR FC yatsinzemo itatu (3) banganya umukino umwe (1), gusa ushyizemo n’igikombe cy’Amahoro amakipe yombi amaze guhura inshuro esheshatu (6), APR FC igatsinda imikino ine (4) bakanya ibiri(2).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntakundi usaba se nyakubahwa.
APR iraje yongere ikubabaze
Ahubwo inama nakugira nimuhaguruke musabe Ferwafa yongere abanyamahanga bave kuli 5 babe 7,bitabaye ibyo ntagikombe muzongera kubona kuko APR yaliyubatse bihagije

sembagare john yanditse ku itariki ya: 16-12-2022  →  Musubize

Nta cyo nkwijeje Perezida! Ahubwo n’ibitsindishwa bishobora kuzemerwa!

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka