Tugomba gutanga ibyacu byose mbere y’uko dutekereza ku bandi-Mashami avuga kuri Cameroun

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, aratangaza ko ikipe ayoboye yiteguye kwitwara neza idategereje ibizava mu mukino wundi wo mu itsinda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” irakina umukino wa nyuma mu itsinda F, umukino uzayihuza na Cameroun mu rwego guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Amavubi kugeza ubu ni aya gatatu mu itsinda n'amanota atanu
Amavubi kugeza ubu ni aya gatatu mu itsinda n’amanota atanu

Ni umukino Amavubi asabwa gutsinda kugira ngo yizere kubona itike, ariko bikanasaba ko ikipe ya Mozambique izaba iri iwayo igomba kuhatsindira cap-Vert kugira ngo Amavubi ahite yerekeza muri CAN bidasubirwaho.

Umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko uyu mukino bawufata nka Finale, ko biteguye gutanga imbaraga zose bakawutsinda badategereje ibizava mu wundi mukino.

Yagize ati “Ikipe imeze neza, abakinnyi bamaze kuruhuka bihagije. Ubutumwa turi guha abasore ni uko aho tugeze ahangaha turacyafite amahirwe angina (Amavubi, Mozambique na Cap-Vert).

Umutoza Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bazi neza agaciro k'uyu mukino wa Cameroun
Umutoza Mashami Vincent avuga ko abakinnyi bazi neza agaciro k’uyu mukino wa Cameroun

“Igisigaye ni ukugira ngo tubikorere iminota 90, ngira ngo ni yo mpamvu turi hano, bazi ho tuvuye, aho tugeze kandi bazi aho tugana. Aya ni amahirwe akomeye cyane muri Carriere zabo kugira ngo bagire ikintu basigira igihugu kandi ndizera ko nabo babishaka cyane.”

“Ni umukino tugomba gutsinda kuko indi resultat yose yaba kunganya, bingana no gutsindwa . Intego ni imwe, turabizi ntabwo bizaba byoroshye twese turabishaka, tugomba gutanga ibyacu byose mbere y’uko dutekereza ku bandi” Mashami Vincent, Umutoza w’Amavubi

Umukino w’Amavubi y’u Rwanda na Les Lions Indomptables za Camerun utegerejwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30/03/2021 ku i Saa tatu z’ijoro, ukazabera rimwe n’umukino uzahuza Mozambique na Cap-Vert muri Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuzatsinda 2 - 1; ariko ibya Mozambique na Cap Vert ntimumbaze!

Reverien yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka