TP Mazembe na Yanga zatumiwe mu irushanwa rimwe mu Rwanda

Ikipe ya AS Kigali, yatumiye amakipe y’ibihangange nka Wydad Casablanca, TP Mazembe , AS Vita Club n’ayandi, mu irushanwa irimo gutegura ryiswe Inter- cities Tournament.

Yanga
Yanga

Iri rushanwa riteganyijwe mu kwezi gutaha, rizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda n’andi makipe umunani azava hanze.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph yagize ati ” navuga ko Pre-season yo izaba uko byagenda kose, turimo gutegura AS Kigali Inter cities Competition twarebye amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona mu mijyi akomokamo n’andi akunzwe cyane muri iyo mijyi.

Ni competition ishobora kuzamara ibyumweru bibiri , mu gihe bitakunda nabwo twategura pre-season isanzwe izahuriramo amakipe umunani yitwaye neza hano muri shampiyona muri season 2016/2017”

Nshimiye avuga ko amakipe umunani yo hanze bamaze kwandikira batumira ari AS Vita Club na TP Mazembe zo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Yanga Africans , Simba Sports club na AZAM FC zo muri Tanzania , El Merrekh yo muri Sudani , Gormahia yo muri Kenya na Wydad Casablanca yo muri Maroc,

Mu gihe Abaterankunga bataboneka avuga ko bazategura pre-season isanzwe izahuriramo amakipe umunani ya hano mu Rwanda hagendewe ku myanya yarangijeho muri shampiyona.

As Kigali irimo gutegura ikipe yazegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w’imikino, yanatangaje ko igiye kurekura abakinnyi 11 batatanze umusaruro mu bari basanzwe bayikinamo .

Yavuze ko yifuza kugumana byibuze abakinnyi batarenga 25, aho kuba 30.

Amwe mu mazina amaze kumenyekana iyi kipe irekura harimo umuzamu Ndoli Jean Claude, myugariro Nshutinamagara Ismael bita Kodo , na ba rutahizamu Ndahinduka Michel bita Bugesera ,Sebanani Emmanuel Crespo, Mubumbyi Bernabbe na Chimanga Pappy.

Yanga
Yanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka