CAF Champions League: APR FC isezerewe na Pyramids FC

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3-1 mu Misiri, isezererwa mu mikino ya Total Energies CAF Champions League 2024-2025, itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino ibiri.

APR FC isezerewe na Pyramids FC
APR FC isezerewe na Pyramids FC

APR FC yakinnye iminota myinshi y’umukino isatirwa na Pyramids FC nkuko byari byitezwe, ariko itungurana ku munota wa 10 ibona igitego, ku nshuro ya mbere yari igeze imbere y’izamu rya Pyramids aho binyuze ku ruhande rw’iburyo, Ruboneka Jean Bosco yahaye umupira Byiringiro Gilbert maze nawe arawuhindura myugariro wa Pyramids FC, awukuraho ariko usanga Dauda Yussif Seif ahagaze neza, maze atera umupira mu izamu afatiranye ba myugariro ba Pyramids FC bari bahagaze nabi, akoresheje inguni itari ihagazemo umunyezamu El Shenawy utigeze ananyeganyega.

Byatanze icyizere ko bishoboka, ariko APR FC ikomeza gukina isatirwa cyane maze ku munota wa 45 w’igice cya mbere, yishyurwa igitego cyatsinzwe na myugariro Mohamed Chibi, ku mupira yahawe na Fagrie Lakay nyuma nawe yo kuwuhabwa na Ramadhan Sobhi, wari umaze gucengera neza Byiringiro Gilbert imbere ku ruhande rw’ibumoso, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Fiston Mayele wa Pyramids FC
Fiston Mayele wa Pyramids FC

Mu gice cya kabiri ku munota wa 47, Chidiebele yahinduye umupira neza ashakisha Ruboneka Jean Bosco, ku rundi ruhande unamugeraho ariko awuteye, umunyezamu El Shenawy umupira arawufata.

Ikipe ya Pyramids FC yakinaga isatira cyane ishyira igitutu kuri APR FC, nkuko yari yari yabikoze umukino ugitangira kuko mu ntangiriro z’igice cya kabiri yari igiye 75% yo guhererekanya umupira mu gihe APR FC, yari ifite 25%.

Ku munota wa 58, Pyramids FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira Ramadhan Sobhi, yari ahinduriwe umusanga mu rubuga rw’amahina awuteye ufata umutambiko w’izamu ujya hanze mu gihe.

Abakinnyi 11 APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi 11 APR FC yakoresheje kuri uyu mukino

Ku munota wa 60, Pyramids yabonye igitego cyatsinzwe na myugariro Ahmed Samy, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yaraririye. Kuri koruneri ya cumi yari ibonye Pyramids FC, ku munota wa 67 yayibajemo igitego cya kabiri cyo kuyiha umutekano, nyuma yo kuyihererekanya igahabwa Mostafa Fathi wahise ahindura umupira mwiza maze Fiston Mayele ahita awuboneza mu izamu n’umutwe.

APR FC yakoze impinduka zitandukanye, ikuramo abakinnyi bayo benshi bari babanje mu kibuga, gusa nabo batagize icyo bahindura ahubwo ku munota wa kabiri muri itanu y’inyongera, batsindwa igitego cya gatatu kuri penaliti yaturutse ku ikosa, Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Zalaka maze iterwa neza na Karim Hafiz binjiranye mu kibuga basimbura, umukino unarangira APR FC itsinzwe ibitego 3-1 maze Pyramids FC ihita yinjira mu cyiciro cy’amatsinda.

Ibi bitego yatsinzwe byasanze 1-1, amakipe yombi yari yaganyirije i Kigali tariki 14 Nzeri 2024, maze Pyramids FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Abakinnyi 11 Pyramids FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi 11 Pyramids FC yakoresheje kuri uyu mukino

APR FC yasezerewe itarenze ijonjora rya kabiri ry’ibanze muri Total Energies CAF Champions League, nkuko byagenze mu mwaka ushize w’imikino aho n’ubundi yasezerewe na Pyramids FC, gusa kuri iyi nshuro biratandukanye kuko intsinzwi ikuyeyo itagera ku bitego 6-1 yari yahatsindiwe mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024.

APR FC itari yagakinnye umukino n’umwe wa shampiyona ya 2024-2025, igeze ku munsi wa kane, biteganyijwe ko tariki 28 Nzeri 2024 izakirwa na Etincelles FC, mu mukino w’umunsi wa gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUNSUHURIZE MAMADUSI NAGERAGE ATANGEINSINZI NIBYISHIMO KUBAFANA NANGEMFANA APR NITWA EUSTACHE UMURAVAKURI APR

PATRICK yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Congratulations to APR wazamuye urwego kuko twari twiteze ko biba nka 6-1

Jean yanditse ku itariki ya: 22-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka