#TotalEnergiesCAFCC: Police FC itsinzwe na CS Constantine irasezererwa (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yasezerewe na CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.

Police FC yasezerewe na CS Constantine mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup
Police FC yasezerewe na CS Constantine mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup

Ni umukino Police FC yatangiye neza mu guhererekanya umupira ishyira igitutu kuri CS Constantine yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza ari nako ibona uburyo imbere y’izamu.

Ku munota wa 19 w’umukino Police FC yabonye kufura ku ruhande rw’iburyo imbere, ku ikosa ryari rikorewe Umugande Allan Katerega. Uyu musore waje muri Police FC muri iyi mpeshyi niwe witereye iyi kufura ayitereka neza ku mutwe wa rutahizamu w’Umunyanigeriya, Ani Elijah wahise atsindira Police FC igitego cya mbere cyari kishyuwe muri bibiri batsinzwe mu mukino ubanza.

Police FC yakinaga neza irusha CS Constantine kubona uburyo bwiza imbere y’izamu ndetse no guhererekanya umupira, ku munota wa 29 yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Mugisha Didier winjiriraga iburyo yafashe yinjira mu rubuga rw’amahina awuhindura wihuta ugendera hasi, Hakizimana Muhadjili wari ku murongo w’izamu awukozeho kubera umuvuduko wari ufite ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 41 Abedi Bigirimana yakoze amakosa mu mikino atanga umupira nabi wifatirwa n’abakinnyi ba CS Constantine bawuha rutahizamu Benchaa wirukankanye ba myugariro ba Police FC bari bamaze kuzamuka kuko ariyo yari ifite umupira, birangira abagejeje mu izamu, Rukundo Onesime wari mu izamu yagerageje gusohoka nawe aramuroba yishyura igitego cyahise kica imibare ya Police FC kuko mu mikino ibiri byari bibaye ibitego 3 bya CS Constantine kuri 1 ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Police FC yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Ngabonziza Pacifique ishyiramo Iradukunda Simeon nyuma y’iminota 10 yongera gushyiramo Chukwuma Odili ikuramo Allan Katerega.

Ku munota wa 60 Chukwuma Odili anyuze ku ruhande rw’ibumoso yari afite amahirwe yo kuba yakora ibirenze ibyo yakoze agatanga umupira neza ku batsinda ariko ntiyabikora maze nkuko byagenze batsindwa igitego cya mbere, CS Constantine ihita izamukana umupira byihuse bawucomekera Temine wirukankanye abakinnyi ba Police FC kugeza arobye umunyezamu Rukundo Onesime atsinda icya kabiri.

Bitandukanye no mu gice cya mbere, ntabwo Police FC yakinnye neza mu cya kabiri yewe no kuva mu gice cya mbere yakwishyurwa igitego kuko abakinnyi nka Bigirimana Abedi bari basubiye inyuma dore ko no kuva Iradukunda Simeon yajya mu kibuga uyu Murundi yahise ahabwa inshingano zo gukina hagati yugarira.

CS Constantine muri iki gice yakinnye bitandukanye ni icya mbere kuko ariyo yakihariye mu kubona amahirwe ndetse no guhererekanya umupira.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye CS Constantine ifite ibitego 2-1 bisanga 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza, isezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka