#TOTALCAFCL: APR FC irasezerewe itsinzwe na US Monastir 3-0

Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru.

Muri uyu mukino ikipe ya US Monastir yihariye cyane irusha ikipe ya APR FC, ku munota wa gatanu w’umukino yabonye igitego cya mbere, nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe rigafata igiti cy’izamu rya Ishimiwe Pierre umupira ukagaruka mu rubuga rw’amahina, ba myugariro ba APR FC bakananirwa kuwukuraho maze uwitwa Zeid Aloui, awusubizamo atsinda igitego cya mbere.

US Monastir yakomeje gukina neza maze ku munota wa 27, umupira wahinduriwe ku ruhande rw’iburyo, usanga Houssem Teka ahagaze neza ahita awutereka mu izamu rya APR FC ryari ryambaye ubusa, abonera US Monastir igitego cya kabiri cyatumye bajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri US Monastir yakomeje gukina neza ari nako APR FC nayo yirwanaho ngo irebe ko yabona igitego nibura igakomeza imibare ya US Monastir, ariko bikomeza kwanga ahubwo ku munota wa 63 uwitwa Omar Bouraoui yahawe umupira maze mu rubuga rw’amahina acenga Niyongabo Claude amuterana umupira, umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyanyeganyega, US Monastir ibona igitego gatatu.

APR FC yarangije uyu mukino ari abakinnyi 10 kuko mu minota ine y’inyongera y’umukino, myugariro Niyigena Clement nyuma yo gukora ikosa yahawe ikarita y’umutuku ahita asohoka mu kibuga, ikipe ye inasezererwa mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions League 2022-2023 ku giteranyo cy’ibitego 3-1 yabonye mu mukino ubanza, itsinda igitego 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye mu mukino ubanza.

APR FC itangira iyi mikino Nyafurika intego yari ukugera mu matsinda, ni umwaka wa gatatu yikurikiranya itagera ku ntego zayo itozwa na Adil Mohamed dore ko kure yageze ari mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho yaviriyemo mu ijojonjora rya kabiri rya Total CAF Champions League, ikajya muri CAF Confederation Cup ariko nabwo ntishobore kugera mu matsinda nk’uko iba ibyifuza.

US Monastir isezereye APR FC mu ijonjora rya kabiri, izahura n’ikipe ya AL Ahly yo mu Misiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikibazo sugutsindwa,gusa gutsindwa nabi nicyo kibazo,ikindi politike ya APR yo gukinisha abanyarwanda gusa ntaho yayigeza kuko footbal ku isi yose ntahantu uzanga iheza abanyamahanga,ako gashya ka APR karanze nibahindure umuvuno bashake ibikurankota

elias yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ni 4 -0 ntabwo ari 3-0 .

Helman yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

APR, ni équipe yo mu rugo, nibyo ishoboye,ijye itwara shampiyona yo mu Rwanda naho ibyo hanze byarananiranye,bazageraho bave ku izima bakinishe abakinnyi bo hanze kuko gukinisha abenegihugu gusa ntabwo bazajya barenga umutaru.

Ruteribitambwe yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka