Tombola ya Champions League: Barcelona na Bayern Munich zishobora gucakirana muri 1/4

Muri Tombola ya ¼ na ½ bya Champions League ikipe ya Fc Barcelona niramuka isezereye Napoli izahura na Bayern igihe nayo izaba isezereye Chelsea.

Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya UEFA habereye Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ ndetse na ½ cya UEFA Champions League, abagize amakipe akiri muri ri rushanwa bakaba bakurikiye tombola hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

FC Barcelona na Bayern zishobora guhuira muri 1/4
FC Barcelona na Bayern zishobora guhuira muri 1/4

Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ya ¼ cy’irangiza yari Atalanta (ITA), Atlético (ESP), Leipzig (GER) na Paris Saint-Germain (FRA), mu gihe hasigaye imikino yo kwishyura hagati ya Chelsea / Bayern München , Napoli / Barcelona, Real Madrid (ESP) / Manchester City (ENG) ndetse na Lyon / Juventus .

Uko tombola yagenze ya ¼ cy’irangiza

Real Madrid/Manchester City vs Lyon (FRA) / Juventus (ITA)
Leipzig vs Atletico Madrid
Napoli/Barcelona vs Chelsea/Bayern Munchen
Atlanta vs Paris Saint Germain

Muri 1/2 cy’irangiza, ikipe izaba yakomeje muri 1/4 mu mikino izahuza Real Madrid/Manchester City vs Lyon (FRA) / Juventus (ITA), izahura n’izaba yarokotse mu mikino izahuza Napoli/Barcelona vs Chelsea/Bayern Munchen.

Izarokoka mu mikino izahuza Leipzig vs Atletico Madrid ndetse na Atlanta vs Paris Saint Germain, zizahurira muri 1/2, aho imikino yose ya 1/2 izabera i Lisbonne muri Portugal, hakazajya hakinwa umukino umwe gusa nta gutegereza uwo kwishyura nk’uko bisanzwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka