Thierry Henry yapfukamye iminota 8 n’amasegonda 46 ashyigikira ‘Black Lives Matter’

Thierry Henry wamamaye mu mupira w’amaguru ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Montreal Impact yo muri Canada yateye ivi iminota 8 n’amasegonda 46 ubwo ikipe ye yahuraga na New England Revolution ku wa kane tariki 09 Nyakanga 2020.

Thierry Henry wamamaye mu gukina umupira ubu asigaye ari umutoza muri Canada
Thierry Henry wamamaye mu gukina umupira ubu asigaye ari umutoza muri Canada

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwibuka Umunyamerika w’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi muri Gicurasi 2020 amutsikamije ivi ku ijosi, biteza uburakari n’imyigaragambyo ikomeye henshi ku isi.

Thierry Herny yari yambaye umupira w’umukara wanditseho “Black Lives Matter” mu kwerekana ko yifatanyije n’abigarambya basaba ko habaho impinduka mu buryo abirabura bafatwa.

Umukino urangiye, Thierry Henry yagize ati “Napfukamye iminota 8 n’amasegonda 46 kandi muzi impamvu yabyo, byari ukugira ngo nerekane ko nifatanyije n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’.

Gupfukama kwa Thierry Henry igihe kingana gutyo, ngo byari bigamije kugihuza n’igihe umupolisi witwa Derek Chauvin wishe George Floyd yamaze amupfukamye ku ijosi atabasha guhumeka.

Kwigana uko uwo mwirabura yishwe bikunze gukorwa n’abantu batandukanye, aho bamwe bapfukama nk’uko uwo mupolisi yari apfukamye kuri uwo mwirabura, abandi bigaragambya bakaryama mu mihanda nk’uko uyu mwirabura yari aryamishijwe hasi amaboko ariho amapingu azirikiye inyuma mu mugongo.

Thierry Henry yamamaye cyane ubwo yari mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse akaba ari mu batwaye igikombe cy’Isi u Bufaransa bwegukanye mu 1998.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka