Tchabalala yarokoye Rayon Sports, ahagarika ibyishimo by’abafana ba Kiyovu

Ikipe ya Kiyovu na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiona, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo

Mu mukino wayobowe cyane n’ikipe ya Kiyovu Sports, waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, abafana benshi bataha batishimiye uko umutoza Ivan Jacky Minnaert yari yapanze ikipe yabanje mu kibuga.

Abafana ba Kiyovu bari baje ari benshi muri uyu mukino
Abafana ba Kiyovu bari baje ari benshi muri uyu mukino

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice, kuri koruneri yari itewe na Nizeyimana Djuma.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira, Kiyovu Sports yari yanarushije cyane Rayon Sports ifite igitego 1-0, Rayon Sports iza kukishyura ku munota wa 53 gitsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma ya Panaliti yari ikorewe kuri Ismaila Diarra.

Bamwe mu bakiinnyi ba Rayon Sports basanzwe babanzamo babanje hanze, aha hafatwaga umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Bamwe mu bakiinnyi ba Rayon Sports basanzwe babanzamo babanje hanze, aha hafatwaga umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Ku munota wa 58, Kiyovu yaje guhita itsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Moustapha Francis, gusa Shabban Hussein Tchabalala wari wagiyemo asimbuye, yaje guhagarika ibyishimo by’Abayovu habura iminota umunani ngo umukino urangire, umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Abakinnyi banbanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kiyovu SC: Nzeyurwanda Djihad, Alex Ngirimana, J Paul Ahoyikuye, Mbogo Ali, Uwohoreye J Paul, Habamahoro Vincent, Kakule Mugheni Fabrice, Kalisa Rashid, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Nganou Alex Russell.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Mugabo Gabriel, Twagirayezu Innocent, Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Bimenyimana Bonfils Caleb, Ismaila Diarra na Manishimwe Djabel.

Nyuma y’umunsi wa 17 wa Shampiona, APR Fc iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiona n’amanota 34 mu mikino 37, AS Kigali iya kabiri n’amanota 32 mu mikino 17, Rayon Sports iya gatatu n’amanota 31 mu mikino 16, Kiyovu ku mwanya wa kane n’amanota 29 mu mikino 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomere bavandi, amakuru yanyu turayemera kuko muyatugerezaho igihe. Ariko rero APR FC ntabwo ari umukino wa 37 ahubwo ni uwa 17, gusa Rayon Sport tuyiri inyuma kandi twiteguye no guperforming mu itsinda turimo ndetse na champion tutayibagiwe!

Theogene NTEZIRIZAZA yanditse ku itariki ya: 22-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka