Sunrise yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Rwamagana City

Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yacyegukanye itsinze Rwamagana City igitego 1-0

Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hakiniwe imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ahakinwe umwanya wa gatatu ndetse no guhatanira igikombe.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku i Saa Sita n’igice z’amanywa,ikipe ya Vision FC ni yo yegukanye uyu mwanya wa gatatu itsinze Interforce FC kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko aya makipe yari yanganyije igitego 1-1, bihesha Vision igihembo cya miliyoni 1 Frws.

Abakinnyi bashimira Seninga Innocent utoza Sunrise FC
Abakinnyi bashimira Seninga Innocent utoza Sunrise FC

Mu mukino wo guhatanira igikombe, ikipe ya Sunrise FC ni yo yaje kwegukana igikombe itsinze Rwamagana City igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe ku munota wa 81 w’umukino.

Sunrise yishimira igikombe yegukanye
Sunrise yishimira igikombe yegukanye

Aya makipe yombi yanamaze kubona itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2022/2023, zahawe ibihembo bya Miliyoni 5 Frw kuri Sunrise, na Miliyoni 3 Frws kuri Rwamagana City.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka