Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, hakiniwe imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ahakinwe umwanya wa gatatu ndetse no guhatanira igikombe.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku i Saa Sita n’igice z’amanywa,ikipe ya Vision FC ni yo yegukanye uyu mwanya wa gatatu itsinze Interforce FC kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko aya makipe yari yanganyije igitego 1-1, bihesha Vision igihembo cya miliyoni 1 Frws.
Mu mukino wo guhatanira igikombe, ikipe ya Sunrise FC ni yo yaje kwegukana igikombe itsinze Rwamagana City igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe ku munota wa 81 w’umukino.
Aya makipe yombi yanamaze kubona itike yo kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2022/2023, zahawe ibihembo bya Miliyoni 5 Frw kuri Sunrise, na Miliyoni 3 Frws kuri Rwamagana City.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|