Sunrise ntizamanuka, imikino isigaye ni ugutsinda - Umuyobozi w’abafana

Umuyobozi w’abafana b’ikipe y’Akarere ka Nyagatare, Sunrise FC, avuga ko nta mpungenge bafite z’uko ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iby’ingenzi byose bihari, icyaburaga ari ugushyiramo imbaraga gusa.

Abafana ba Sunrise barimo gukusanya inkunga yo gutera abakinnyi akanyabugabo
Abafana ba Sunrise barimo gukusanya inkunga yo gutera abakinnyi akanyabugabo

Abitangaje nyuma y’icyumweru gishize abafana batangiye gukusanya inkunga hagamijwe gutera akanyabugabo abakinnyi.

Yagize ati “Dufite abakinnyi barindwi babanza mu kibuga barwaye ariko bamwe batangiye kugaruka. Turimo kubatera akanyabugabo kugira ngo n’abahari bashyiremo imbaraga.”

Ubwo bwitange bw’abafana ngo bumaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, akazashyikirizwa komite y’ikipe.

Umuyobozi w’abafana ba Sunrise FC avuga ko intego yindi ikomeye bari bafite ari ukwegera abakinnyi birushijeho kugira ngo babashe gutsinda umukino wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 n’ikipe ya Gasogi United kuri Sitade ya Gorigota i Nyagatare.

Mu mikino ibiri Sunrise imaze gukina mu makipe umanani ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ifite inota rimwe gusa yakuye kuri Mukura Victory Sports.

Abajijwe niba nta mpungenge z’uko Sunrise FC ishobora kuzisanga mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha, umuyobozi w’abafana yavuze ko bitashoboka.

Yagize ati “Oya, oya, ntabwo ishobora kumanuka turashyiramo imbaraga kandi byose birashoboka haracyari kare. Ntiwavuga ngo ikipe iramanuka kuko ibyangombwa byose birahari. Twebwe ikizere kirahari ko itagomba kumanuka.”

Avuga ko ibikenewe byose bihari, bityo bagiye kwegera abakinnyi kugira ngo bashyiremo imbaraga amanota atatu ajye aboneka kuri buri mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka