Sunrise itsinze APR FC mu mukino wo gutaha Stade ya Nyagatare
Ni umukino watangiye isaa kumi n’iminota itanu, ikipe ya APR FC yari yabanjemo ahanini abakinnyi batabanza mu kibuga, yiharira igice cya mbere ariko ntiyabona izamu, kuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Sunrise ku busa bwa APR FC.
Ikipe ya Sunrise yagarutse mu gice cya kabiri yiharira umukino ndetse birayihira ibona ibitego, bibiri ari nako umukino warangiye.
Umutoza Ndoli watoje uyu mukino ku ruhande rwa APR FC, yavuze ko abakinnyi benshi bari mu biruhuko, kandi ikindi batari mu marushanwa ari nayo mpamvu batashyizemo imbaraga nyinshi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iyo Stade y’Akarere ka Nyagatare, ari kimwe mu bikorwa Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, abasaba kubifata neza no kubibungabunga.
Ikindi ariko, Guverineri Gasana yanasabye urubyiruko rw Nyagatare n’abandi bahegereye kubyaza umusaruro iyo Stade.
Yanasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare gukora ibishoboka uruhande rwa Stade rudatunganyijwe, kubikora kuko abantu benshi banyotewe kureba umupira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese mudusobanurire Nyagatare bubatse stade nshya cg basannye isanzwe?