Sunrise FC yahagaritse umutoza Seninga Innocent

Ku wa 13 Gashyantare 2023, ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert kubera umusaruro muke.

Ibi ikipe ya Sunrise FC yabitangaje nyuma yuko itsinzwe na Marine FC mu rugo ibitego 2-1 aho yavuze ko abatoza bayo bahagaritswe iminsi 15 kubera umusaruro mucye nkuko bikubiye mu masezerano.

Iti" Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC buhagaritse Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert igihe cy’iminsi 15 bitewe n’umusaruro mucye nkuko bikubiye mu masezerano yabo."

Umutoza Seninga Innocent
Umutoza Seninga Innocent

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ikipe iza kuba iri gutozwa n’uwari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Mugabo Evariste guhera ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro uhuza Sunrise FC na Gorilla FC kuri uyu wa kabiri.

Ikipe ya Sunrise FC mu mikino ine(4) iheruka gukina muri shampiyona nta ntsinzi nimwe yabonye kuko yatsinzwe itatu(3) inganya umukino umwe.

Sunrise iheruka gutsindirwa mu rugo ns Marines FC
Sunrise iheruka gutsindirwa mu rugo ns Marines FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka