Sunrise FC, Rutsiro FC na Bugesera FC zakomeje mu gikombe cy’Amahoro, Gorilla FC irasezererwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2021, hakinwe imikino itanu yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro 2023, Sunrise FC, Rutsiro FC na Bugesera FC zo mu cyiciro cya mbere zakomeje muri 1/8.

Sunrise FC yasezereye Gorilla FC
Sunrise FC yasezereye Gorilla FC

Mu Karere ka Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yari yanganyije na Gorilla FC mu mukino yakiriwemo mu Karere ka Bugesera ibitego 2-2, yari yakiriye umukino wo kwishyura. Gorilla FC yari yasuye niyo yatangiye ifungura amazamu itsindiwe na Iradukunda Simeon ku munota wa 30, igira ikizere ko ishobora gukomeza.

Mu gice cya kabiri ariko Sunrse yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 69 w’umukino, gitsinzwe na Rucogoza Djihad umukino urangira ari 1-1. N’ubwo uteranyije imikino ibiri amakipe yombi anganya 3-3, ariko Sunrise FC yakomeje muri 1/8 kubera ko yatsindiye ibitego byinshi hanze.

Mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC mu mukino ubanza yari yatsindiye ibitego 2-1 i Nyanza, aho yari yakiriye Nyanza FC yo mu cyiciro cya kabiri. Uyu mukino n’ubundi Bugesera FC yawusoje itsinze ibitego 4-0 ikomeza muri 1/8 ku gitego cy’ibitego 6-1.

AS Muhanga mu rugo yasezerewe na Rutsiro FC
AS Muhanga mu rugo yasezerewe na Rutsiro FC

Kuri stade ya Muhanga, AS Muhanga yari yakiriye Rustiro FC zari zanganyirije i Rubavu kuri stade Umuganda 0-0 mu mukino ubanza. Abanya-Muhanga bari bafite ikizere ko ikipe yabo ishobora gukomeza mu cyiciro gikurikira. Iki cyizere ariko cyaraje amasinde kuva ku munota wa 23 ubwo Bugingo Samson yatsindiraga Rutsiro FC igitego cya mbere, maze ku munota wa 76 Kwizera Eric akayitsindira icya kabiri.

AS Muhanga yishyuye igitego kimwe gusa cyatsinzwe na Iyamuremye Christian ku munota wa 84, umukino urangira isezerewe itsinzwe 2-1.

Ikipe ya Gicumbi FC yari yatewe mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino ubanza kubera kwanga kujya gukina na La Jeuneusse mu mujyi wa Kigali, uyu munsi yari yayakiriye igice mu mukino wo kwishyura, maze amakipe anganya 0-0 isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Intare FC yanganyije n’ikipe ya Impessa FC 0-0 ariko umukino ubanza yari yatsinze 1-0, aricyo cyatumye ikomeza muri 1/8.

Sunrise FC yageze muri kimwe cya munani
Sunrise FC yageze muri kimwe cya munani

Indi mikino yo kwishyura iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, ahateganyijwe imikino itandatu, aho amakipe yose azakomeza azihuza n’amakipe atanu ataranyuze mu ijonjora ry’ibanze ariyo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS batombore muri 1/8 cy’irangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka