Sugira na Sarpong bafashije Rayon Sports gutsinda Musanze (Amafoto)

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwaga kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports itsinze Musanze 2-1, naho APR FC inyagirira Mukura i Huye

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo Musanze, umukino urangiye Rayon Sports itsinze Musanze ibitego 2-1.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest, ku mupira yari ahawe na Michael Sarpong.

Ikipe ya Musanze yaje kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma.

Ku munota wa 58, Nshimiyimana Imran yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, Penaliti yinjizwa neza na Michael Sarpong.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Kimenyi Yves (GK), Iradukunda Eric ,Rutanga Eric, Kayumba Soter ,Rugwiro ,Imran Nshumiyimana, Ally Niyonzima, Ciiza Hussein ,Michael Sarpong ,Sekamana Maxime na Sugira Ernest

Musanze Fc: Ndoli Jean Claude (GK), Moussa Sova Ally, Dushimumugenzi Jean ,Mugenzi Cedric, Okwechuku, Onesme Twizerimana, Maombi Jean Pierre, Nshimiyimana Clement, Tresor Muhoza, Nyandwi Saddam, Mwiseneza Daniel

Michael Sarpong wari umaze iminsi adakinira Rayon Sports yagarutse ayihesha intsinzi
Michael Sarpong wari umaze iminsi adakinira Rayon Sports yagarutse ayihesha intsinzi

Uko imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona yagenze

Ku wa Gatanu tariki 06/03/2020

Gasogi United 1-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu Tariki 07/03/2020

Heroes FC 0-5 Kiyovu SC
Gicumbi FC 0-1 Sunrise FC
Mukura VS&L 0-4 APR FC
Marines FC 1-1 Etincelles FC
AS Muhanga 1-0 Bugesera FC
Rayon Sports FC 2-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki 08/03/2020

Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium, 3:00 PM

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka