Sugira Erneste yasobanuye impamvu yatandukanye na As Vita Club

Umunyarwanda mpuzamahanga ukina umupira w’amaguru Sugira Erneste wakiniraga ikipe ya As Vita Club yo mu gihugu cya Kongo-Kinshasa yamaze gutandukana n’iyi kipe amasezerano bari bafitanye atarangiye.

Uyu mukinnyi yasinyiye As Vita Club igihe kingana n’umwaka n’igice avuye muri As Kigali nyuma yo kwitwara neza mu mikino nyafurika y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Sugira Erneste wamaze gutandukana n’iyi kipe kuva muri uku kwezi kwa Kanama abura amezi atanu ngo amasezerano bari bafitanye ngo arangire, ubu akaba yaramaze gusinyira APR yavuze ko yavuye muri iyi kipe bitewe n’ibice byari mu ikipe ndetse n’urupfu rwa Perezida w’iyi kipe.

Sugira Erneste yagaragaye cyane mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 ari naho Vita Club yamubengukiye
Sugira Erneste yagaragaye cyane mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 ari naho Vita Club yamubengukiye

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kt Radio mu kiganiro cy’ibyamamare cyitwa Kt Idols yagize ati” Ndi umunyarwanda wa mbere wari ukandagiye mu gihugu cya Kongo akina, bagombaga kunyakira neza bitewe n’ibyo nabakoreye(CHAN 2016), umutoza twakoranye neza ,abakinnyi n’abafana bankunda.

Byaje guhinduka nyuma mu mpera aho umutoza yashakaga ko nkina ariko komite yo itabishaka noneho biza gukubitiraho ko Perezida w’ikipe (Papa Kazadi) apfuye ibyo yatangaga byose umugore we abihagarika, Vita Club ihitamo gutandukana n’abanyamahanga 10 nanjye ndimo bamwe basesa amasezerano y’imyaka ibiri cyangwa itatu njye nasheshe amasezerano y’amezi atanu”

Sugira atangaza ko APR yamwirukanye ubwo yajyaga muri As Kigali azayigaragaramo ari mushya

Sugira Erneste wigeze gukinira APR mu mwaka wa 2013 ubwo yavaga muri As Muhanga ariko akaza kwirukanwa bitewe n’umusaruro muke yagaragazaga, ngo arashaka gutanga umusaruro utandukanye n’uw’icyo gihe yirukanwa.

Agira ati ”APR ntabwo ari ikipe navuga ko yantaye kuva muri Muhanga nkisanga muri APR n’urwego rwayo!Kunsezerera yari ifite ishingiro kuko nari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’abakinnyi bari bahari ba Bugesera Ndahinduka n’abandi ubu nje gukora cyane ku buryo umwaka nari nyirimo muri 2013 igatandukana na 2017
APR nyigiyemo nyishaka nzi n’icyo ivuze, nayimazemo umwaka umwe muri 2013 natsinze igitego kimwe icyo gihe nakinnye imikino itarenze itatu, birasekeje nta n’ubwo bibabaje nifuza kuzakuba icyo gitego kimwe inshuro nyinshi ”

Sugira (wa mbere mu bahagaze uturutse ibumoso)asheshe masezerano muri Vita Club yari asigaje amezi atandatu
Sugira (wa mbere mu bahagaze uturutse ibumoso)asheshe masezerano muri Vita Club yari asigaje amezi atandatu

Sugira Erneste w’imyaka 26 yatangiye gukina umupira w’amaguru mu mu cyiciro cya mbere muri 2012 ubwo yakiniraga Muhanga, mu mwaka wa 2013 yerekeje muri APR ayivamo mu mpera z’uwo mwaka yerekeza muri As Kigali yavuyemo agurwa na As Vita Club bamaze gutandukana.

Sugira Erneste uteganya gushyigiranwa n’umukunzi we atavuga izina mu myaka ibiri iri imbere avuga ko mu Rwanda yakuze afana ikipe ya Flash yakuze areba mu gihe ku mugabane w’I Burayi afana bikomeye ikipe ya Manchester United.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka