Sugira Ernest yavunitse bikomeye, imyitozo y’Amavubi ihita isubikwa

Imyitozo ya mbere y’Amavubi yo kwitegura umukino wo kwishyura wa Uganda isize Sugira Ernest agize imvune ikomeye bituma ihita isubikwa

Nyuma y’aho rutahizamu Sugira Ernest yari yamaze kongerwa mu bakinnyi b’Amavubi, imyitozo ye ya mbere yari agiranye na bagenzi be kuri stade ya Kigali, yaje guhita ayigiriramo imvune ikomeye, bituma umutoza afata umwanzuro wo guhita ayisubika.

Sugira Ernest yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri
Sugira Ernest yavunikiye mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri

Uyu rutahizamu wari umaze iminsi mike asinyiye ikipe ya APR Fc nyuma yo gusezererwa na AS Vita Club, yari yagiriwe icyizere n’umutoza Antoine Hey ngo arebe ko yazamufasha mu mukino wo kwishyura wa Uganda, aho Amavubi yasabwaga ibitego biri hejuru ya bitatu ngo ibashe gusezera ikipe ya Uganda.

Sugira yaje kugira imvune ikomeye yo muri ruseke, aza guhita ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal, bihita bintangazwa ko atazakina umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri birababaje pe. turahombye kuburyo bukomeye.gusa njye ndumva yakoherezwa muri Maroc vuba vuba tukareba ko yagaruka agafasha APR FC.nibagerageze bamwiteho kuko akazoza ke kaba karangiye pe.murakoze

dynamic yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

mbegaaaa bdababaye cyane gusa sugira narinziko azaheka apr yanjye

iradukunda valens yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

olala ko bibabaje Ku mavubi twari twizeye ko azaducungura Ku wagatandatu none agize imvune nkiyi kweli dusengere uyu musore agaruko rwose turamukeneye

theogene yanditse ku itariki ya: 15-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka