Sugira Ernest yahamagawe mu ikipe y’Amavubi izakina na Cap-Vert ku wa Kabiri

Rutahizamu Sugira Ernest yahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Mashami Vincent, jugira ngo afatanye n’abandi bakinnyi kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Cap-Vert ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.

Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bakunze kubonera ibitego Amavubi
Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bakunze kubonera ibitego Amavubi

Sugira Ernest bivugwa ko atari yahamagawe mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi kuko yari afite imvune, icyakora ntibyavuzweho rumwe, dore ko yari mu bakinnyi batangiranye umwiherero na Rayon Sports.

Hari amakuru avuga ko Sugira yahamagawe ku wa Gatandatu nimugoroba asanga bandi bakinnyi mu mwiherero i Nyamata.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’aba Cap-Vert, bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, baje mu ndege imwe ya RwandAir, aho bafitanye umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye i Praia muri Cap-Vert, aya makipe yombi araza gukina umukino wo kwishyura ku wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho nta mufana uzaba wemerewe kwinjira muri stade.

Ihamagarwa rye mu ikipe y’Igihugu Amavubi abantu baritanzeho ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuze ko yirengagijwe nkana nyamara afatiye runini ikipe y’Igihugu.

Bati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo rikomeza imfuruka. Hari utabona umusaruro we se? Bibutse ibitereko basheshe.”

Hari abandi bishimiye kuba yahamagawe, kuko bitanga icyizere cy’uko Amavubi azitwara neza muri uyu mukino Sugira yahamagawemo. Bati “Sugira ni rutahizamu ukaze cyane. Tumwitezeho byinshi muri uwo mukino. Uyu atari mu Mavubi nta wundi watsinda, muzaba mureba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sugira wacu arabikora coatch namwizere amuhe umwanya kbxa

Mukura yanditse ku itariki ya: 17-11-2020  →  Musubize

Sugira abayarahamagawe kumukino ubanza akabanza akajya murimudu yumukino.

SHEMA FRANK yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka