Sugira Ernest akoze amateka agurwa arenga Milioni 100frws

Umukinnyi Ernest Sugira wakiniraga AS Kigali yaguzwe n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Congo ibihumbi 130 by’ama dollars

Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, rutahizamu w’Amavubi na AS Kigali Ernest Sugira yaguzwe n’ikipe ya As Vita Club y’umutoza Florent Ibenge unaheruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo
Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo

Nyuma yo kwandikwa n’ibinyamakuru byo muri Congo ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’iyi kipe yaho, uyu musore yamaze kutwemerera ko yamaze kugurwa n’iyi kipe ku mafaranga agera kuri 101,309,225Frws.

Twagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ku murongo wa Telefoni ariko ntibyabashije kudukundira, gusa amakuru atugeraho aravuga ko uyu musore azerekeza muri iyi kipe taliki ya 16/05/2016 akamara iminsi ibiri asura iyo kipe nyuma akazabona kuyerekezamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Sugira we,uzagire urugendo ruhire kumpano Imana yakwihereye kd abandi babonereho kugira ishyaka ryo kwigaragaza nabo batunge kwifaranga nkabandi bakire bose.

Alexis NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Congz SUGIRA, amahirwe masa ku ikipe ya AS Vita Club n’abandi nabo courage!

HAKIZIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Abakinnyi bacu bakomeze bigaragaze bakina neza batere lkirenge mucya sugira turishimye cyane Sugira namubwira nti:courage.

Sugira kumugura ntagihombo kirimo kuko umupira akina arawuzi. yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Congz Kuri Sugira Amahirwe Masa Muri Congo Tukurinyuma.

Charles Hit yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Mbega SUGIRA umwana twiganye kuri ETEKA! none ubu arikubarira mu ma million.
courage kbs biranshimishije cyane.

Muvandimwe Prosper yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Congz Ernest.ntuziyemere uzakore ikikijyanye.bravo!!!!

Fab yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

mbega ibyishimo, mbirushije nyir’ubwite aba bakinnyi bacu bakomeje kubyitwaramo neza. Courage musore wacu courage kbsa

Lucky yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Congraturation to Sugira Ernest et Courage pour les autres!!!!!

Ordonne yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka