Sugira aritezwe, Haruna aratanga icyizere-Ibyo wamenya mbere y’umukino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Blue Sharks ya Cap-Vert baraza kongera gukina umukino wo gushakisha itike ya CAN 2021, umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ku i Saa Cyenda zuzuye zo mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakira Cap-Vert kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, umukino uza gukinwa nta mufana uri ku kibuga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Amavubi afite icyizere cyo gutsinda uyu mukino
Amavubi afite icyizere cyo gutsinda uyu mukino

Ku ruhande rw’Amavubi, iyi kipe yabashije kongeramo rutahizamu Sugira Ernest uteri wajyanye n’iyi kipe muri Cap-Vert, ni mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi bw’iyi kipe butaratsinda igitego na kimwe mu mikino itatu baheruka gukina, ari nacyo gihugu cyonyine muri aya marushanwa kitaratsinda igitego.

Abakinnyi ba Cap-Vert mu myitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi ba Cap-Vert mu myitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Cap-Vert, nta mukinnyi mushya wiyongereye muri iyi kipe, bivuze ko abatari babonetse ku mukino ubanza ari bo rutahizamu Vagner Dias ukina mu ikipe ya FC Metz mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ntari bukine uyu mukino kubera imvune, akaba yiyongera ku bandi batari buboneke kubera impamvu zitandukanye barimo Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo badahari.
Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ko baza gukora ibishoboka byose bagaha ibyishimo abanyarwanda, kuko kugeza ubu imibare bakora ibereka ko bashobora kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika

“Nta mvune cyangwa ikindi kibazo gikomeye, gahunda ni uguha abanyarwanda ibyishimo, tukitanga birenze ibisanzwe, tugashaka uko twakwegukana amanota atatu, kuko imibare igaragaza ko bishoboka kuba twajya mu gikombe cya Afurika”

“Ikipe tugiye guhura ntiyoroshye, ariko turi mu rugo, ndetse n’imibare tri gukora iraduha imbaraga zo gutsinda, abanyarwanda batube hafi, natwe nk’abanyarwanda turakora ibishoboka ariko hamwe n’Imana amanota turayabona”

Sugira yiyongereye mu ikipe iri gutegura umukino w'uyu munsi
Sugira yiyongereye mu ikipe iri gutegura umukino w’uyu munsi

Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rw’Amavubi

Kwizera Olivier
Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel
Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad
Niyonzima Haruna
Tuyisenge Jacques , Kagere Meddie na Hakizimana Muhadjili.

Mu mukino wo muri iri tsinda waraye ubaye, Cameroun yatsinze Mozambique ibitego 2-0, bituma igira amanota 10, Mozambique igumana amanota ane, Cap-Vert atatu, amavubi rimwe, bisobanyuye ko Amavubi atsinze yahita anganya na Mozambique amanota ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka