Stade Maracana yo muri Brézil igiye kwitirirwa Pelé

Maracana Stadium yo muri Brézil, imwe muri Stade zikomeye ku isi, igiye kwitirirwa Pelé ufatwa nk’umwe mu bihangange mu mupira w’amaguru ku isi, akaba Umwami wa ruhago iwabo muri Brazil. Leta y’icyo gihugu, yatangaje ko bigiye gukorwa mu rwego rwo kumwubaha no kumushimira akiriho.

Inteko Ishingamategeko ya Brézil, yamaze kwemeza ihindurwa ry’izina rya Maracana Stadium, ikitwa ‘Rei Pele Stadium’. Hategerejwe ko Guverineri w’Umujyi wa Rio de Janeiro yemeza ibyanzuwe n’Inteko, imirimo yo guhindura ibirango kuri iyo Stade igahita itangira.

Ijambo Rei mu rurimi rw’igi ‘Portugais’ risobanuye Umwami, bivuze ko iyo stade tugenekereje mu kinyarwanda izaba yitwa "Umwami Pelé".

Edson Arantes do Nascimento, (amazina ya Pelé) wamaze kwizihiza isabukuru y’imyaka 80, yatsindiye igitego cya 1,000 kuri iyo stade mu 1969 ubwo ikipe ya Santos yakinaga na Vasco da Gama.

Maracana Stadium
Maracana Stadium

Maracana Stadium, yakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cyo mu 1950 no mu 2014, yakiriye kandi ibirori byo gutangiza imikino Olempike mu 2016.

Pelé, yamenyekanye cyane ku kuba yaratwaye ibikombe by’isi 3, ndetse akaba ari we muntu rukumbi ku isi waciye agahigo ko gutsinda ibitego 1,281 mu mikino 1,363 akinira ikipe ya Santos, kandi atavuye mu gihugu cye cya Brézil.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka